October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kwibuka27: “Umva rero nshuti zanjye!, ushobora kurundanya toni z’ibinyoma, ariko ntacyo bizampinduraho habe na gato.” Perezida Paul Kagame abwira abamubeshyera.

YASUWE 36 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata,2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi  yose gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, gusa ibikorwa byo kwibuka bigomba kumara iminsi ijana.

Ni umuhango wabaye mu buryo bunyuranye n’ubwari busanzwe mbere yaho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda muri Werurwe2021. Mu ijamo Perezida wa Repubulika yagejeje kubakurikiye uyu muhango, umukuru w’Igihugu yagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Abayihakana ndetse n’abagishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banacana urumuri rw’icyizere.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk’igihugu byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda benshi, banze kuba ibikoresho by’ubuyobozi bubi, iki gihugu kandi Abanyarwanda bakaba bagikesha abanze kuba ibikoresha by’abayobozi babi.Perezida Kagame yavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu, agaragaza ko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w’abaturage b’u Rwanda, iyi ari yo mpamvu abashaka kubatesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kubinanirwa.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku manza ziri kubera mu Rwanda muri iyi minsi, zirimo abashinjwa guhungabanya umutekano w’Igihugu, cyane cyane abari bagize imitwe y’itwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo bakaza gufatwa bakazanwa kuburanishwa mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo izo manza ziri kuka, bikiri ikibazo cy’uko bamwe bari kuburanishwa bageze mu Rwanda aho kuba impamvu bagejejwe imbere y’ubutabera. Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ibikorwa by’iterabwoba byongera gukorerwa ku butaka bw’u Rwanda.Perezida Kagame yagarutse ku bantu baba mu mahanga birwa bamuvuhago ibinyoma, aha umukuru w’Igihugu yavuze ko niyo bamuvugaho toni z’ibinyoma ntacyo byamuhinduraho, kandi nta nicyo byahindura ku Rwanda kugira ngo rube Igihugu bashaka ko ruba cyo, ibyo bavuga byose, umubare wabyo uwo ariwo wose.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse kuri raporo yiswe iya Duclert igaragaza uruhare rw’ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Perezida  Kagame yavuze ko u  Rwanda rwahaye ikaze iyi raporo, kuko iri mu muronko umwe nibyo rwifuza.

Asoza ijambo rye, Perezida Paul Kagame yifashishije inkuru yo mu gitabo cyo mu mashuri abanza asaba Abanyarwanda kutemera kugirwa intama ahubwo bakishimira kuba abo bari bo ndetse bagakomeza kuba ku ruhembe rw’imbere mu guharanira uburenganzira bwabo.

Yanditswe na Theophile Bravery @Rwandanews24