October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impinduka zidasanzwe mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewa Abatutsi muri Mata,1994

YASUWE 26 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021, u Rwanda ruzifatanya n’Isi yose gutangira icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. 

Tariki ya 07 Mata buri mwaka, u Rwanda rutangira ibihe bimara iminsi ijana(100) byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengane zirenga Miliyoni.

Mu minsi ijana habamo ibikorwa bitandukanye bivuga ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse nuko yahagaritswe n’Ingabo za FPR zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu myaka yashize mbere yaho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka byahindutse uburyo byakorwagamo by’umwihariko mu gihe cy’icyumweru cya mbere cyo kwibuka bitewe n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Hari gahunda nyinshi cyane zitagikorwa haba ku rwego rw’Igihugu ndetse no mu nzego z’ibanze, urugero twavuga: Urugendo rwo kwibuka( Work to remember), Ijoro ryo kwibuka ndetse n’ibindi bikorwa byahurizagahamwe abaturage aho batuye bakaganizwa ku mateka yaranze Igihugu mu bihe bya Jenoside.

Dr.BIZIMANA Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside”CNLG”, asobanura uburyo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bizagenda, yavuze ko kwibuka bizakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyoerezo cya Covid-19.

Dr.BIZIMANA Jean Damascène, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Uyu muyobozi yavuze ko igikorwa cyo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 kizaba ku rwego rw’Igihugu ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo, ibi bizakorwa hashyirwa indabo kumva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Gucana urumuri rw’icyizere rumara iminsi 100. Dr.BIZIMANA yakomeje avuga ko ibyo bikorwa nibirangira hazaba ikindi gikorwa gishya kidasanzwe, aho muri Kigali Arena hazakomereza umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hazaba hari abantu b’ingeri zitandundukanye, harimo abayobozi bakuru b’Igihugu; Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda,Abarokotse Jenoside, Abahagarariye urubyiruko n’abandi batandukanye.

Dr.Bizimana yavuze ko nta Gahunda iteganijwe kuba mu ntara ndetse n’uturere, ahubwo abaturage bifashishije ikoranabuhanga ndetse n’itangazamakuru bazakurikiranga uyu muhango uzabera muri Kigali Arena, kuko ari naho hazatangirwa ijambo nyamukuru rifasha abanyarwanda kwinjira mu cyunamo cy’iminsi ijana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, yakomeje asaba abanyarwanda kuzakurikira ibi bikorwa kuva bitangiye saa yine z’amanywa aho bazaba bari mu ngo zabo kugeza birangiye dore ko ari umunsi w’ikiruhuko.

Mu cyumweru cya mbere cy’Icyunamo hazabamo ibiganiro bitandukanye ariko bizajya bitambutswa binakurikirwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu gusoza icyumweru cy’icyunamo, kuwa 13 hazibukwa abari abanyapolitike banze umugambi mubi wa Jenoside bakabizira, ibyo nabyo bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu minsi ijana imiryango ishobora kujya gushyira indabyo ku nzibutso, ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti” kwibuka twiyubaka”.

 

Yanditswe na Theophile Bravery @Rwandanews25