October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Umwalimu muri Kaminuza y’Ubuhinzi yasanzwe mu ntebe yapfuye

YASUWE 112 

Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVM yasanzwe mu nzu yari atuyemo yapfuye.

Uyu mwarimu witwa Dr. Mushimiyimana Isaie w’imyaka 48 y’amavuko yari utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021 yasanzwe mu rugo rwe yapfiriye mu ntebe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha, Nuwumuremyi Jeanine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ntibyadukundira, kuko inshuro twamuhamagaye twasanze Terefoni ye ngendanwa itari ku muronggo.