October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Byinshi utamenye ku nkweto ziswe iza Satani ubu zavanwe ku isoko nyuma y’iminsi mike zisohotse

YASUWE 24 

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi gusoza, Lil Nas X, umuhanzi w’umuraperi  yashyize hanze inkweto avuga ko ari ikweto yiswe iya Satani.

Iyi nkweto ifite amabara y’umukara n’umutuku ndetse n’ikirango cy’uruganda rwa Nike rusanzwe rukora imyambaro, bivugwa ko irimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu wa nyawe, umusaraba ucuritse ndetse ikaba yanditseho umurongo wo muri Bibiliya dusanga muri Luka 10:18, uvuga ngo” Arambwira ati” Nabonye Satani avuye mu ijuru agwa asa n’umurabyo”“. Iyi nkweto kandi yanditseho umubare 666 bivugwa ko ari umubare wa Satani, uyu akaba ari nawo mubare w’imiguro abakoze izi nkweto basohoye.

Itsinda ry’aba Designers bikubiye mu kiswe MSCHF bakoze iyi nkweto bagendeye kuyitwa Air Max 97s yakozwe n’uruganda rwa Nike.

Iyi nkweto ikimara kujya hanze, uruganda rwa Nike rwahise rutangaza ko ntaho ruhuriye n’iyi nkweto, runavuga ko rugiye kugeza mu nkiko abakoze izi nkweko zamamazwaga n’umuhanzi Lil Nas X.

Kuwa 29 Werurwe, 2021 MSCHF bemereye CNN ko bakoze imiguro 666 y’iyi nkweto bahita banatangaza igiciro cyayo ko ari Amadorari ya Amerika 1,018.

Inkwto yiswe iya Satani

Umuvugizi wa MSCHF yatangaje ko amaraso yashyizwe muri izi nkweto yatanzwe n’abakozi b’uru ruganda rwa Art Collective, yongeraho ati:” Dukunda kwitangira uruganda rwacu”. Uyu muvugizi yakomeje avuga ko bamaze icyumeru cyo bavana ibitonyanga by’amaraso mu bakozi babo bakoresheje inshinge zisanzwe zikoresha mu gufata amaraso. Yakomeje avuga ko uruganda rwa Nike nta ruhare rufite mu ikorwa ry’iyi nkweto.

Uruganda rwa Nike rwahise rujyana mu nkiko abakoze iyi nkweto, ndetse kuri uyu wa Gatanu byatangajwe ko rwatsinze urubanza, binavugwa ko izi nkweto zigomba guhita zivanwa ku isoko, gusa ntabwo haramenyekana niba hari ibindi bihano byahawe abakoze izi nkweto bitiriye uruganda rwa Nike rusanzwe rukora imyambaro.

Yanditswe na Theophile Bravery umunyamakuru wa Rwandanews24, Reference from CNN.