October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Abaturage batswe ibyangombwa by’ubutaka bwabo n’Akarere barasaba Iby’ingurane

YASUWE 138 

Bamwe mu baturage batswe ibyangombwa by’ubutaka bwabo n’akarere ka Rutsiro barasaba ko akarere kabaha ibibisimbura kuko kutabigira byadindije iterambere ryabo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ikibazo cy’aba baturage kizaba cyakemutse bitarenze uku kwezi tugiye kwinjiramo.

Aba baturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega, Akagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro bimuwe kugira ngo uyu mudugudu ubashe kubakwa, bamwe muribo ubu butaka bwari busanzwe ari ubwabo, bamaze imyaka 3 bawutujwemo batagira ibyangombwa bya burundu by’Amazu batujwemo.

Umutuge utifuje ko amazina yiwe atangazwa wo m’Umudugudu wa Gitega akaba n’umwe muri aba baturage batanze ibyangombwa byabo ku karere ka Rutsiro ariko bakaba batarahabwa ibibisimbura by’amazu batujwemo avuga ko babashije kugera k’umuyobozi w’akarere ariko ntakirakorwa.

Umuturage yagize ati “Kudahabwa ibyangombwa bya burundu bitwanditseho byatugizeho ingaruka, kuko itegeko ribivuga neza riti Ubutaka butakwanditseho ntibuba ari ubwawe, waba ubutuyemo cyangwa ubukoreramo.”

Ni byiza ko twatujwe mu mazu meza kuruta ayo twari dutuyemo ariko kuba tutarahabwa ibyanombwa byayo nk’ingurane twemerewe, kubera ko aho twari dutuye twahimuwe n’ibikorwa by’inyungu rusange nta mutekano dufite, dore ko nk’ubu umuntu atakwizera ko atayisohorwamo isaha iyariyo yose mu gihe itamwanditseho ugahita usembera ukabaho nk’umucumbitsi.

Turamutse tugiriwe impuhwe n’Ubuyobozi twahabwa ibyangombwa byemeza ko aho hantu twahawe ari ahacu.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bitarenze ukwezi bizaba byarakemutse.

Ayinkamiye Emmerance ati “Iki kibazo turakizi, twakiganiriyeho nabo baturage kenshi ndetse buri muturage wese utuyemo hariya inzu atuyemo izaba iye bwite, rero ikitarakorwa ni uguhabwa ibyangombwa bya burundu.”

Ku bufatanye n’inzego zisumbuye twari twarategereje ko imyaka itatu ishira, abaturage tubanza kureba ko inzu bazifata nk’izabo tukabona kugirana amasezerano ko zibaye izabo bwite, harimo bamwe bazitaye baragenda kubera ko batabashije kuzigira izabo.

Imyaka itatu irashize Inzu abazifashe neza bagiye guhabwa ibyangombwa bya burundu by’inzu batujwemo kuko bazifashe neza, naho abazifashe nabi bakazita ntabwo bazahabwa ibyangombwa byazo.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega utuwemo n’Imiryango 44, ugizwe n’abaturage 182, ukaba waratangiye guturwamo mu kwezi kw’Ukwakira 2017, n’ubwo bazituyemo hari ibitaranozwa neza nk’aho inzira zitwara umwotsi zidakora bakaba badatekera ahabugenewe kuko umwotsi uhita winjira mu nzu.

Umudugudu w’icyitegererezoo wa Gitega ufite Ibikorwa remezo bya ngombwa harimo ibibuga by’Imikino itandukanye, Poste de Sante, Icyumba cy’imyidagaduro inyuranye

Uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega utuwemo n’imirango 44, imiryango yafashe amazu yabo neza ikaba ariyo izahabwa ibyangombwa byayo bya burundu