October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Ababyeyi n’Abanyeshuri barasabira Umuyobozi w’Ishuri Ikiruhuko

YASUWE 61 

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Nganzo, umurenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro barasabira Twagiramungu Anastase, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Saint Aloys Rwinyoni uruhushya rwo kwivuza kuko babona afite uburwayi butamwerera gukora izi nshingano. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ko butegereje ko amezi atandatu yuzura hagakurikizwa icyo amategeko ateganya.

Ababyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa  Rwinyoni, baganiriye na rwandanews24 bavuye imuzi ibi bibazo bagaragaza ko ikibazo atari uyu mukozi, ahubwo ikibazo ari ubuyobozi busa nk’aho bwamwirengagije ngo akomeze yitwe ko ari mu kazi adahari.

Uyu twahinduriye izina tumwita Kado kubw’Umutekano wiwe yagize ati “Uriya muyobozi w’Ishuri yageze kuri ririya Shuri mu ntangiriro za 2020 ariko ntiwabaza Umwana wawe amazina y’Umuyobozi wabo ngo usange hari umuzi, ntabasha kubegera ngo abaganirize, aba yicaye mu biro amasaha yo gutaha yagera agataha.”

Undi mubyeyi yagize ati “Uriya muyobozi twumva ko afite uburwayi budasanzwe butamwerera kurebana n’abantu rero akwiriye uruhushya akabanza kwivuza akazabona kugaruka mu kazi, naho ibitari ibyo Abana bacu barimo kuhangirikira kubera ko Umuyobozi nta gitsure ashyira ku barimu, bigisha uko bashatse kuko ntawo kumugenzura.”

Nyuma yo kumva ibyo aba babyeyi bavuga Rwandanews24 twageze mu Kigo cy’Ishuri tuganira n’Abanyeshuri tutifuje ko amazina yabo atangazwa kubw’Umutekano wabo, abo twaganiriye bose bahuriza ku kuba nta numwe uzi amazina y’umuyobozi w’Ishuri kuko atabasha kubegera, bakaba basaba ko yabanza kwivuza ubwo burwayi bumva afite.

Umwe yagize ati “Umuyobozi tumaranye umwaka urenga ariko ntabwo aratwibwira ngo tumumenye kubera ko azan na Moto agahitira mu biro, ntiyaza ku murongo ngo atuganirize cyangwa ngo adusange mu Ishuri kubera ko twumva bavuga ko afite uburwayi bw’amayobera kandi akaba abumaranye igihe, turasaba ko baduha umuyobozi ubasha kutwegera, kuko mu minsi ishize amashuri amwe yarasakambutse kubera Ibiza ariko ntarahagera na rimwe.”

Undi yagize ati “Nk’ubu hano hari amashuri mashya yari yuzuye arasakambuka none byateje ubucucike mu mashuri kubera kubura ubikurikirana, umuyobozi wacu nubwo tutamuzi ntasohoka mu biro, ubuyobozi bwadufasha bukongera bukayasakara.”

Undi yagize ati “Umuyobozi wacu ntagera ku murongo wa mugitondo (Ressemblement), ntagera mu mashuri, tubangamirwa no kuba umuyobozi wacu tutamuzi, turasaba ko abayobozi bo hejuru ko baza bakadufasha akabasha kutwegera, kuko uriya muyobozi abenshi ntibamuzi bazi uwagiye.”

Ese Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze buvuga iki kuri iki Kibazo?

Iyo uganiriye n’ubuyobozi bw’Ibanze bukubwira ko iki kibazo kizwi kugeza ku rwego rw’Akarere ariko akaba ntakintu kirakorwaho.

Habimana Jean, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo yagize ati “Ikibazo cy’Umuyobozi w’Ishuri rya Rwinyoni kirazwi kuko arahari, ndetse aba yitabiriye akazi buri gihe, ariko mu bigaragara afite uburwayi butamwemerera gukurikirana ibibera mu kigo ayoboye, uretse ku bikurikirana mu magambo aho yicaye mu biro, kuko atabasha gukoresha inama y’Abarimu, Inama y’Abanyeshuri ndetse ibi byose kutabikora si ku bushake bwe ahubwo ni impamvu y’uburwayi.”

Iki kibazo kizwi kuva yagera ku kigo cy’amashuri cya Rwinyoni, bisa nk’aho n’ubundi yaje arwaye kuko nt’aba ashaka gutembera ikigo areba abanyeshuri cyangwa abakozi, kuko bisa nk’aho nta ntege aba afite zo kuba yakora ibindi usibye kwicara mu biro.

Akomeza asaba Ubuyobozi bw’Akarere ko bwamuha ikiruhuko cyo kwivuza akabanza akagarura imbaraga akazagaruka mu kazi nyuma kuko hari byinshi bipfapfana ahari, nko kuba Abarimu n’abandi bakozi bakora nta gitsure cy’umuyobozi kibariho, ari abana n’ababyeyi bose baba bamwibazaho impamvu atabasha kwegera abana ngo abaganirize nk’umuyobozi ngo anabagire inama.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha ubuyobozi  bw’Akarere maze buduhamiriza ko iki kibazo bukizi, ndetse ko buri kureba icyo amategeko ateganya.

Ayinkamiye Emerance, w’Akarere ka Rutsiro ati “Ikibazo cy’Uriya muyobozi w’Ishuri kirazwi ndetse turi muri gahunda yo kureba icyo amategeko ateganya, kuko afite uburwayi budatuma abura ku kazi, kuko si ubwo ku muryamisha, gusa ntibutuma asabana n’abanyeshuri, ndetse ubu burwayi ntabwo abumaranye umwaka umwe ahubwo bumaze igihe.”

Nk’uko ababyeyi babivuga natwe barabitubwiye ko uyu muyobozi atagaragara mu banyeshuri, ubu turimo kureba icyo amategeko ateganya nimba yabasha kwivuza agakira cyangwa byaba bitashoboka ko akira tugashaka undi wo kumusimbura, akarusho n’uko kiriya kigo cy’amashuri tukiba hafi mu gihe amategeko atarasobanuka ku bijyanye n’uburwayi afite.

Ayinkamiye akomeza avuga ko mu kwirinda ko kiriya kigo hagaragaramo icyuho bafashe umukozi ushinzwe amasomo ndetse n’abarimu bakabaha inshingano zo kuziba icyuho.

Mu gutegereza icyo amategeko ateganya Ayinkamiye avuga ko bamaze amezi abiri iki kibazo bagitangiye, akaba abona bizafata amezi atandatu ngo iki kibazo kibonerwe umurongo uhamye, ko ayo mezi ni ashira yakize cyangwa atarakira hazafatwa umwanzuro.

Muri iki kigo hari amashuri yasakambutse muri Gashyantare kubera Ibiza ariko kugeza uyu munsi ntakirayakorwaho kubera ko uyu muyobozi atabasha gukurikirana ibibera mu kigo ayoboye.

Kuri iki kibazo cyo kuba amashuri yarasenyutse abaturage batangajwe n’uko yasenyutse akiri mashya ntihagire ikiyakorwahoibi byose bakabishinja umuyobozi bavuga ko ari mu kazi adahari.

Ibiruhuko umukozi wa Leta yemererwa mu kazi biteganywa n’ingingo ya 17 ya sitati nshya y’Itegeko numero 017/2020 ryo kuwa 7/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Iyo ngingo iteganya ko umukozi yemerewe ibiruhuko birimo:

Ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cy’ingoboka,ikiruhuko cyo kubyara ,ikiruhuko cy’uburwayi, ikiruhuko rusange n’uruhushya  umukozi asaba mu kazi .

Ikiruhuko cy’uburwayi nacyo kiri mu nbyavuguruwe muri sitati shya igenga abakozi ba Leta aho ikiruhuko  kigufi cy’uburwayi kidashobora kurenza igihe cy’ukwezi kumwe naho ikiruhuko kirekire cy’uburwayi  ntikirenze amezi atandatu ndetse kigatangwa gusa n’umuyobozi w’urwego umukozi akorera ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga batatu bemewe na Leta.

Umukozi wa Leta uri mu kiruhuko kirekire cy’uburwayi, afite uburenganzira ku mushahara we wose mu gihe cy’amezi atatu (3) abanza. Mu gihe cy’amezi atatu (3) asigaye ahembwa bibiri bya gatatu (2/3) by’umushahara we.

Abayobozi mu nzego z’imirimo ya Leta bashishikarizwa kujya baha abakozi ibiruhuko kubera ko  iyo umukozi akoze ataruhutse bigira ingaruka ku musaruro mu kazi ndetse bigakurura amakimbirane mu kazi.

Amwe mu mashuri mashya yubatswe muri iki kigo yasakambutse muri Gashyantare ariko ntakirayakorwaho
Muri iki kigo cy’amashuri hatuyemo abaturage (Imiryango igera kuri 4) usanga birirwa bacuranze umuziki ukabangamira Abanyeshuri nk’uko babyivugira