October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Havuguruwe Ibigo Nderabuzima bibiri, ariko biracyafite Ibibazo by’Abaganga

YASUWE 52 

Kuri uyu wa kabiri, tariki 24 Werurwe 2021, mu karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro Ibigo Nderabuzima bibiri byavuguruwe nyuma yuko inyubako zabyo zari zishaje, ariko haracyari icyuho mu bakozi badahagije. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye kubibungabunga neza ndetse bikanarushaho kunoza imikorere.

Ibigo Nderabuzima byavugururiwe inyubako harimo icya Munzanga cyo mu murenge wa Murundi n’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga cyo mu murenge wa Mubuga.

Nk’uko Soeur Pendeza Marie Jose, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mubuga abivuga, bishimiye inyubako nshya bubakiwe ariko bagasaba ko bafashwa kubona abaganga bahagije kuko ugendeye ku bipimo bya Minisiteri y’Ubuzima itanga Babura abasaga 11.

Sr. Pendeza Marie Jose ati “Twakiriraga abarwayi mu nyubako zishaje zashoboraga no kubatera ubundi burwayi, ariko Leta yacu y’Ubumwe iduhhahye inyubako nziza, ku munsi twakiraga abarawayi agate ya 60-100 mbese urumva ko ubucucike bwari bwinshi.”

Mu baganga dukeneye 21 kuri ubu dufite 10 gusa rero urumva kubera ubuke bw’abaganga hari abasimburana serivisi ntizitangwe buri munsi bikatubera imbogamizi, tukaba dusaba ko twafashwa tukorerwa Abaganga.

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bishimiye inyubako bujuje ngo zitange serivisi nziza kubaturage bagana ibi bigo nderabuzima, kandi akaba ari iggikorwa cyari no mu mihigo y’uyu mwaka.

Mukarutesi Vestine yagize ati “Uyu munsi turishimira inyubako twatashye kuko inyubako zari zisanzwe zari zishaje, kugira abaturage babone serivisi nziza banavurirwa ahantu heza, ndetse ni ibkorwa byari no mu mihigo y’uyu mwaka.”

Inyubako ntabe arizo zidushimisha, twasabye ko serivisi nziza zizatangirwamo arizo zizadushimisha. Imirenge y’indi niyo itahiwe ahari Ibigo Nderabuzima bishaje nko mu murenge wa Ruganda naho hari Ikigo nderabuzima gishaje gikeneye gusanwa.

Nyir’Icyubahiro Mwumvaneza Anaclet, Musenyeri wa Diyoseze Gatorika ya Nyundo avuga ko Uruhare rwa Kiliziya mu bikorwa nk’ibi ari runini.

Nyir’Icyubahiro Mwumvaneza Anaclet ati “Uruhare rwa Kiliziya ni runini cyane, kuko Ubuzima twabushyizemo imbaraga, tukaba tumaze kugira Ibitaro 12, Ibigo Nderabuzima bigera ku 120, byita ku bantu bitanga serivisi nziza.”

Nka Kiriziya twasanze nubwo insingano yacu ya mbere ari ugukiza Roho, ariko twasanze utakiza Roho umubiri urwaye, niyo mpamvu twita ku bikorwa by’umubiri kugira Roho nzima iture mu mubiri muzima

Ikigo Nderabuzima cya Mubuga kimaze Imyaka irenga 62 kibayeho, kuko cyashinzwe mu 1959, aho kizajya gitanga serivisi ku baturage bangana n’Ibihumbi (11,619), yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 243 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo Nderabuzima cya Munzanga ku gisana cyuzuye gitwaye akayabo ka Miliyoni 254 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019, Umwanditsi mukuru w’Inama Nkuru z’Abakora imirimo y’ubuvuzi mu Rwanda (Health Professionals Council) Ndahiriwe Jean, na bagenzi be bahagarariye izindi nama nkuru enye zigize urwo rwego bahaye Abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko nk’abantu bifuza guha serivisi nziza z’ubuvuzi Abanyarwanda n’abaturarwanda bifuza ko Guverinoma yafasha mu bintu bitandukanye bikibangamiye urwego rw’ubuvuzi haherewe ku buryo serivisi z’ubuvuzi zubatse mu bitaro n’ibigo by’ubuzima hirya no hino mu gihugu.

Ati “Icya mbere, turifuza guha serivisi nziza abatugana, ariko ikigaragara ni uko ifitemo abantu bake cyane bo kuyitanga. Nk’urugero, mushobora kujya mu kigo nderabuzima kimwe mugasanga haraye izamu umuntu umwe, areba ababyaye, areba abaza kwivuza b’indembe, ku buryo bigoye kandi nk’uko mubizi iyo umuntu arushijwe ubushobozi n’inshingano nyinshi n’ibyago byo gukora amakosa na byo biriyongera.”

Nyir’Icyubahiro Mwumvaneza Anaclet, Musenyeri wa Diyoseze Gatorika ya Nyundo na Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ubwo batahaga ku mugaragaro inyubako
Inyubako y’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga yavuguruwe yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 243