October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Abubatse Poste De Sante bamaze imyaka ibiri batarishyurwa

YASUWE 36 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita, akagari ka Kigarama baravuga ko bakoze akazi ko kubaka kuri Poste de Sante ya Kigarama ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko ko bugiye kugikurikirana bakishyurwa vuba.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na rwandanews24 bavuze ko amaguru agiye kuzahira nzira kubera kujya kubaza ku murenge burigihe, ariko ntibahabwe igisubizo kibarema agatima.

Umwe yagize ati “Ese watera imbere gute nimba ushobora gukora ku nyubako zubakishwa na Lea ukamara imyaka ibiri utarishyurwa? Turababaye cyane turasaba ko twakorerwa ubuvugizi tukabasha kwishyurwa ayo twakoreye.”

Undi yagize ati “Poste de Sante twubatse imaze imyaka ibiri ikorerwamo ariko twebwe kwishyurwa byabaye ikibazo, bamwe muri twe dufite ibipande batwandikiragaho imibyizi ariko twayobewe icyabuze ngo twishyurwe.”

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi aganira na Rwandanews24 yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana aba baturage bakishyurwa.

Mukarutesi Vestine ati “Icyo kibazo abaturage bari batarakingezaho ariko kuba nkimenye ndagikurikirana, kuko abaturage ntibakora igikorwa cyiza nk’icyo kandi dukeneye iterambere ryabo rero ntabwo twatuma Babura ibyo bakoreye, turagikurikirana nidusanga ari ukuri dushake uburyo bishyurwa.”

Posite de Sante ya Kigarama, iherereye mu kagari ka Kigarama ho mu murenge wa Gishyita imaze imyaka ibiri ikorerwamo abayubatse batarishyurwa
Posite de Sante ya Kigarama yatewe Inkunga na World Vision