October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kirehe: Abarimo Impunzi z’Abarundi bubatse ibyumba by’amashuri bamaze Amezi 3 batarahembwa

YASUWE 30 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe barimo n’Impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama, bubatse ibyumba by’amasuri bavuga ko bamaze amezi 3 batarahembwa kandi amashuri bubatse yaruzuye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Nkuko bamwe muribo babitanarije Rwandanews24 badusaba ko twabakorera ubuvugizi, bavuga ko amaguru agiye kuzahira munzira bajya kubaza ku biro by’Umurenge igihe bazahemberwa ariko bakaba baranze kubahemba.

Abaturae bavuga ibi ni abakoze kuri E.P Mwoga, iherereye mu mudugudu wa Gisanze, Akagari ka Mwoga, Umurenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe.

Umwe yagize ati “Twakoze kuri E.P Mwoga, iherereye mu mudugudu wa Gisanze, Akagari ka Mwoga, Umurenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe, ubwo twubakaga iki kigo cy’Ishuri, twasoje imiriro mu kwezi kwa mbere ariko kugeza kuri uyu munsi ntiturahembwa amafaranga ya Quinzaine ya Nyuma.”

Undi yagize ati “Kubera ubuzima turimo bushaririye mu Nkambi ya Mahama twagerageje kwishyuza ayo twakoreye ngo twikenure ariko amaso yaheze mu kirere, mwadukorera ubuvugizi tukishyurwa kuko inzara imeze nabi.”

Undi yagize ati “Muri twe harimo abakodeshaga amazu baraje mu kazi batasye batisyuye kubera ko nabo batishyuwe.”

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ntiyabashije gufata Terefone, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabashije kubusubiza, tukaba tuzabaezao icyo akarere karimo gukora kuri iki kibazo mu nkuru itaha.

Muri aba bakozi bose bakoze kuri iri Shuri ribanza rya Mwoga, ufitiwe amafaranga menshi ni Ibihumbi mirongo Itanu (50,000Frw), mu gihe ufitiwe make afitiwe Ibihumbi Mirongo itatu (30,000Frw).