October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Huye: Polisi yafashe uwakoraga akanacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga

YASUWE 85 

Ku mugoroba wa  tariki ya 23 Werurwe ku isaha ya saa mbiri  Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye yafashe  Habinshuti Leonald w’imyaka 45 imufatana  litiro 30 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse n’ibikoresho yifashishaga ayikora. Mu rugo rw’uyu mugabo yari yarahashinze akabari, hafatiwe abantu 5 barimo kunywa icyo kiyobyabwenge.

Abari  mu rugo kwa Habinshuti banywa Kanyanga ni  Ishimwe Jean  Damascene w’imyaka 18, Habimana Gervais w’imyaka 42,Harerimana Minani w’imyaka 36, Nkundimana Olivier w’imyaka 27 na Nsanzubuhoro Emmanuel w’imyaka 27.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superitendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri uriya muryango bakora kanyanga zimwe bakazicururiza mu rugo izindi bakaziranguza mu bandi bacuruzi. 

Yagize ati “Abaturage bakimara  gutanga amakuru abapolisi bagiye mu rugo rwa Habinshuti basanga koko atetse kanyanga amaze kwarura litiro 30. Mu rugo hari abantu 5 barimo kunywa iyo kanyanga izindi yaziranguje mu bandi bacuruzi.”

SP Kanamugire yavuze ko usibye kuba uriya muryango wakoraga ukanacuruza ikiyobyabwenge, bageretseho no kurenga ku mabwiriza y’Igihugu yo kurwanya COVID-19 bashinga akabari mu rugo mu gihe nyamara utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ubundi kujya  mu biyobyabwenge uburyo ubwo aribwo bwose ni icyaha,kubinywa, kubikora, kubicuruza, kubikwirakwiza byose ntibyemewe ariko uriya muryango wo wageretseho gushinga akabari muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Abantu duhora tubakangurira ko utubari tutemewe kuko hari ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo igihe bari mu tubari.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye kwibutsa abaturage ko kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge byoroheje bityo uyifatanwe akaba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko arabihanirwa. Yanakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko biri mu biteza umutekano mucye bikabakoresha ibyaha  birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye.

Habinshuti n’abakiriya be bari iwe  uko ari 5 Polisi  yabashyikirije Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Huye. Abantu batanu bafatiwe muri uru rugo banywa kanyanga bashyikirijwe inzego zibishinzwe bacibwa amande ajyanye no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.