October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Guverineri Habitegeko François yagaragarijwe bimwe mu bikorwa byihutirwa azakurikirana

YASUWE 36 

Mu muhango wo guhererekanya Ubuyobozi hagati ya Guverineri Munyantwali Alphonse wari usanzwe ayobora Intara y’Iburengerazuba hamwe na Guverineri mushya w’iyi Ntara Habitegeko François, Munyantwali yagaragaje ibikorwa byagezweho b’Intara y’Iburengerazuba amwereka n’akazi amusigiye agiye gukomeza.

Ni umuhango wabaye kuwa kabiri, tariki ya 23 Werurwe 2021, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney.

Guverineri ucyuye igihe, Bwana Munyantwali avuga ko Intara y Iburengerazuba ari nziza kandi ifite amarembo ayihuza n’izindi ntara ndetse n’ibindi bihugu byegeranye n’u Rwanda, avuga ko ifite amahirwe menshi ayiteza imbere nka Pariki Eshatu zirimo (Nyungwe, Gishwati-Mukura na Pariki y’Ibirunga ihuriyeho n’Amajyaruguru), Imipaka itandatuziyihuza n’ibindi bihugu, ibyambu by’ubucuruzi ku kiyaga cya Kivu, ibibuga by’indege bibiri n’inganda ebyiri zicukura Gazi methane mu gufasha igihugu kubona amashanyarazi akoreshwa.

Ni intara ifite amasoko yambukiranya imipaka mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu, ndetse ikagira umusaruro mwinshi uboneka mu buhinzi bitewe n’ubutaka bwiza.

Ni intara ikize ku hantu nyaburanga n’amateka bikurura ba mukerarugendo, Munyantwali avuga ko ibi byiza biboneka hari n’imbogamizi bigira nk’ikibazo cy’ibiza byibasira iyi ntara.

Agira ati “Kimwe mu bibazo iyi Ntara ifite ni ibikorwa remezo bidahagije harimo Imihanda, kuko imihanda n’amateme byangizwa n’ibiza buri gihe ndetse n’ubu hakaba hari ibiri gukorwa mu Karere ka Ngororero.”

Navuga ko mu buhinzi hakenewe kongerwa inyongeramusaruro mu kuzamura umusaruro, kubungabunga ibidukikije cyane icyogogo cya Sebeya, amapariki n’amashyamba, navuga ko hari byinshi byakozwe mu kubaka amahoteli ariko aracyacyeneye gutezwa imbere.

Munyantwali avuga ko Intara y’Iburengerazuba ifite imijyi itatu yunganira umujyi wa Kigali harimo Rusizi, Rubavu na Karongi akavuga ko Rusizi na Rubavu ibikorwa remezo bigeze kure ariko muri Karongi hakeneye gufashwa mu gutunganywa no kongera imihanda

Akomeza avuga ko hakenewe kongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho icyayi, gukurikirana ibikorwa byo kubaka amato yakoreshwa mu kiyaga cya Kivu, guteza imbere ubworozi bw’amafi mu Kivu, guteza imbere gahunda ya Ejoheza, ariko ngo hakwiye imbaraga mu gukurikirana ibikorwa by’amakoperative nibyo akora kugira ngo ateze imbere abayarimo.

Akomeza avuga ko hakenewe kuzamura imibereho myiza y’abaturage haherewe kubari muri gahunda ya VUP, gukemura ibibazo by’abaturage, kubungabunga umutekano w’Intara n’Igihugu kuko ari Intara ihana imbibe n’Igihugu cya Congo n’u Burundi.

Munyantwali avuga ko kimwe mu bibazo byihutirwa ari ugushyira abakozi mu kazi kuko bitanga icyuho mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Munyantwali ashimira Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera Igihugu ariko agashimira abaturage bamufashije gukora inshingano, akavuga ko azakomeza gukorera igihugu bidashidikanywaho.

Guverineri Habitegeko François wahaye inshingano zo kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuga ko umusingi Munyantwali amusigiye azawuhereho mu kwihutisha iterambere ry’Intara n’abayituye.

Habitegeko ati “Gahunda zirimo gukorwa tuzazikomeza duzafasha uturere kuzishyira mu bikorwa, tubagire inama no gukora ubuvugizi, gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari. Ndizera ko urugamba rw’iterambere rugiye kwihuta dufatanyije nabo dusanze.”

Ndizera ko hahindutse umutoza ariko ikipe itsinda irakomeza kuko umutoza mukuru Perezida Paul Kagame turamufite n’umurongo yaduhaye tuzakomeza kuwubakiramo.

Ndizera ko ubunararibonye bwawe buzakomeza kudufasha guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi ashimira Munyantwali Alphonse imirimo yakoze akavuga ko yafashije abanyarwanda kugira imibereho myiza kuva akiri Burugumesitiri, umuyobozi w’Akarere kugeza ku rwego rwa Guverineri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi asaba Habitegeko kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibibazo afatanyije n’inzego asanze zirimo amadini n’amatorero, urubyiro n’abikorera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi ati “Gufatanya n’abafatanyabikorwa ni ingenzi ariko gukemura ibibazo by’abaturage ni inshingano, kuko iyo ugiriwe ikizere hari ibintu bitatu ugomba kumenya; birimo kudatakaza ikizere ugirirwa mu bantu benshi, gusobanukirwa neza inshingano ufite hamwe no kumenya uhuremere bw inshingano wahawe.”

Minisitiri Gatabazi asaba inkunga abayobozi kuko atari we uzakora byose ahubwo azafatanya n’abandi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihhugu Gatabazi avuga ko abayobozi bagomba gushyira imbere siporo igihe izaba yongeye kwemerwa, cyakora avuga ko ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo kitazasubiza abantu inyuma mu Iterambere.

Ba Guverineri bombi ubwo bari bamaze guhererekanya ububasha
Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko umusingi Munyantwali amusigiye azawuhereho mu kwihutisha iterambere ry’Intara n’abayituye
Munyantwali ashimira Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera Igihugu ariko agashimira abaturage bamufashije gukora inshingano, akavuga ko azakomeza gukorera igihugu bidashidikanywaho
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi (Hagati) ashimira Munyantwali Alphonse (Iburyo bwe) imirimo yakoze akavuga ko yafashije abanyarwanda kugira imibereho myiza kuva akiri Burugumesitiri, umuyobozi w’Akarere kugeza ku rwego rwa Guverineri