October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Akarere kashyikirijwe inkunga y’Amahema mu mushinga “Mupaka Shamba Letu”

YASUWE 54 

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021, akarere ka Rubavu kashyikirijwe amahema bazajya bapimiramo Icyorezo cya Covid-19, aherereye ku mupaka muto wa Gisenyi (Petite Barrierre) wambukiranya mu mujyi wa Goma ho mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo. Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Inkunga bwahawe izifashishwa n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Umushinga Mupaka Shamba Letu (MSL) ugamije gushimangira ubushobozi bw’abacuruzi buciriritse bukorwa n’abagore bambuka imipaka mu turere duhana imbibe, ku buryo bahuriza hamwe bakimakaza uburinganire, bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya amakimbirane mu batuye utwo turere ndetse no mu biyaga bigari bagakoresha ubushobozi bwabo kugira ngo bateze imbere ubumwe, imibanire idaheza n’ubufatanye burambye mu karere k’ibiyaga bigari.

Habimana Martin, Umujyanama wa Komite Nyobozi yasabye abahawe amahema gukora ubucuruzi bwambukiranya Umupaka neza bagahahirana n’abakongomani mu mahoro kuko ari amahirwe babonye akomeye cyane.

Habimana Martin ati “ Turishimye cyane kubera ko twakodeshaga amahema none tukaba duhawe andi ku buntu n’abafanyabikorwa, ndasaba abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka guhahirana mu mahoro kuko babonye amahirwe akomeye.”

Aya mahema bahawe afite agaciro ka Miliyoni 9, akaba azorohereza abakora ubucuruzi kuko amahema yari ahasanzwe bishyuzwaga uwambutse wese amafaranga Magana atanu y’u Rwanda, none bakaba babonye amahema y’Ubuntu.

Kuva muri 2019, International Alert ifatanije na Commision Episcopale Justice et Paix (CEJP) batangiye gushyira mu bikorwa Umushinga “Mupaka Shamba Letu” ugamije guteza imbere ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ukorana cyane cyane n’abagore bakora ububucuruzi ku mipaka  mu karere ka Rubavu.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, umushinga ufite ibikorewa bitandukanye harimo kongerera ubushobozi abakora ubucuruzi buciriritse, gukorana ibiganiro byimakaza umuco n’amahoro; guhuza amakoperative mu mikoranire yayo, no gukora ubuvugizi.

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’amakoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, muri Nzeri 2020, CEJP yatatanze amahugurwa kuri komite z’amakoperative y’abagore b’abacuruzi bacirirtse bambukiranya  imipaka ku bijyanye no gutegura gahunda y’ibikorwa by’umushinga (Business Plan).

Ibyo bahuguweho byabahaye ubumenyi bwatumye abanyamuryango ba Koperative JYAMBERE GISENYI na Koperative ABIYEMEJE GUHINDUKA GISENYI (KO.A.GU.GI) bategura gahunda y’imishinga ku bikorwa byabo. Nyuma yisesengura ry’itsinda ry’abantu binzobere bakora mu bigo by’imari, gahunda zabo z’ubucuruzi zaremewe.

Tariki 7 Ukuboza 2020, CEJP yakoze umuhango wo gutanga ibihembo ku mugaragaro, maze ishyikiriza Koperative JYAMBERE GISENYI (ifite abanyamuryango 90) yakiriye miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (7.500.000 Rwf) naho Koperative ABIYEMEJE GUHINDUKA (KO.A.GU.GI) yakiriye miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (3,400.000).

Aya mafranga azabafasha gushyira mubikorwa gahunda zabo zateguwe neza zijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Umunyamabanga ku rwego rw’Igihugu wa CEJP, Padiri Valens NIRAGIRE yasabye abanyamuryango ba Koperative gukomeza kunoza imikorere yabo mu bucuruzi kandi bateza  imbere amahoro mu gihugu ndetse no  mu karere k’ibiyaga bigali.

Madamu Betty MUTESI, Umuyobozi wa Alert International yibukije aya makoperative ko ahawe inkunga kugirango atange umusaruro mu kurwanya amakimbirane ari mu makoperative, no kwerekana indangagaciro za muntu ahantu hose, yibukije Amakoperative yombi ko  agomba kuba intangarugero mu karere ka Rubavu.

Abagize ayo makoperative bagaragaje ko bishimiye cyane inkunga n’inama bahawe na CEJP na Alert International, byerekana ubushake bwabo bwo gushyira mubikorwa imishinga yabo bateguye.

Bamaze kwerekana impinduka nini mu mibereho yabo, babifashijwemo na CEJP baretse uburaya  kugirango bahe agaciro ubuzima bwabo, aho bari kwihangira imirimo ndetse bemeza ko inkunga bahawe izabafasha kugera ku ntego zabo.

Ubwo akarere kashyikirizwaga aya mahema yo gupimiramo Covid-19 na CEJP