October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Batoraguye Uruhinja mu Gishanga rwapfuye babura Uwarubyaye

YASUWE 20 

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, Akagari ka Biruyi mu mudugudu wa Buzukira batoraguwe uruhinja bigaragara ko rumaze iminsi ruhajugunywe rwarapfuye ariko ntihamenyekana uwaruhataye.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu masaha ashyira saa kumi, aho umurambo w’uru ruhinja wabonywe n’umushumba nawe agatabaza inzego z’ibanze.

Nyuma yo gutabaza inzego z’ibanze bategereje ko inzego z’ishinzwe ubugenzacyaha zihagera zigakora iperereza, biba ngombwa ko harara irondo maze kuri uyu wa mbere rurashyingurwa nk’uko umuturage wahaye Rwandanews24 amakuru yabidutangarije.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi yahamirije rwandanews24 ko iyi nkuru ari Impamo, ndetse ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwaba yarabigizemo uruhare.

Mwenedata ati “Nyuma y’uko tubimenye twaharaje irondo, maze mu ggitondo cy’uyu munsi inzego zishinzwe iperereza zirahagera, ndetse ku bufatanye na RIB iperereza riracyakomeje, kuko bigaragara ko ari umuntu wamubyaye akamujugunya aho, kandi ni ku mupaka w’imirenge ibiri Mushonyi na Kigeyo ahantu mu rukangaga.”

Mwenedata yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwirinda ibibazo n’amakimbirane yo mu miryango kuko akenshi aribyo biba intandara y’ibyaha nk’ibi, ndetse hari n’ubwo usanga ari umwangavu wasambanyijwe agaterwa inda bikamuviramo kuba nawe yakora aya mahano, rero turasaba abaturage kurushaho kwegera ubayobozi bakabumenyesha ibibazo bafite kugira ngo bagirwe inama.

Uwataye urwo ruhinja namenyekana azafatwa ashyikirizwe inzego zibishinzwe ahanwe hakurikijwe amategeko.