October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Umukozi w’Akarere arashinjwa ubuhemu no kwambura Sacco

YASUWE 116 

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro arashinjwa n’umuturage ubuhemu no gutuma atakaza ubunyangamugayo muri Rubanda. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana uyu muturage akabona ubutabera.

Uyu mukozi ni Ruvugwa Ruhigira Zachee, Umukozi w’Umurenge wa Gihango ushinzwe irangamirere, ushinzwa kwambura Sacco-Nyabirasi akoresheje Konti ya Habyarimana J.M.V, aho yamufashije ngo abone inguzanyo muri Sacco kubera ubucuti bari bafitanye ariko bikarangira amuhemukiye nyuma yo kunanirwa kwishyura iyi nguzanyo.

Iyi nguzanyo yafashwe mu mwaka wa 2017 ihwanye na Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, aho aba bombi bizeranye umwe abasha gufatira undi inguzanyo ariko uwayifatiwe akaba yarananiwe kuyishyura nk’uko nawe abyiyemerera.

Habyarimana J.M.V aganira na rwandanews24 yagize ati “Ndatabaza nsaba ko nakorerwa ubuvugizi, uyu mugabo akabasha kwishyura umwenda abereyemo Sacco, nanjye Konti yanjye nkaba nabasha kuyikoresha nkasaba inguzanyo nkikenura, kuko namwizeye akampemukira.”

Uriya mugabo Zachee yarampemukiye cyane dore ko imyaka igiye kuba ine, umwenda namufatiye atarawishyura none mu minsi ishize ubuyobozi bw’akagari bwaje kumbwira ko bagiye kunjyana mu nkiko, urumva ko agiye kunshora mu manza ibintu ntifuje kuva mu bwana bwanjye.

Ruvugwa Ruhigira Zachee ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwandanews24 yamuhamirije ko uyu mwenda yawufashe ndetse n’ingwate yatanzwe muri Sacco ari Inzu yiwe bwite, gusa ko yakomwe mu nkokora n’ibibazo yauye nabyo bitunguranye biggatuma atabasha kwishyurira ku gihe.

Ati “Uriya mugabo Habyarimana n’inshuti yanjye kuva kera ku buryo ntamuhemukira nawe arabizi, ahubwo hari abantu baduteranyije, ndetse nanamusabye kenshi ngo duhure mubwire ibibazo nahuye nabyo bikankoma mu nkokora akabyanga akajya ambeshya, ariko umwenda wo ndawemera ndetse nanamwandikiye n’inyandiko njyewe na Madamu tuyisinyaho ko aritwe tuzayishyura, mu byukuri sinatereye iyo kuko ndimo gushaka amafaranga ngo nishyure uriya mwenda.”

Irutibikorwa Penesel, Umuyobozi wa Sacco Nyabirasi aganira na Rwandanews24 yagize ati “Twebwe twatangiye mu mizi kiriya kibazo cy’umuturage watwambuye, aho tugiye kumujyana mu nkiko kuko nimba afite inyandiko bagiranye niho azayigaragariza, Sacco ikabona kureka kumutereza imitungo ikajya gufata iya Zachee nihagaragara inyandiko igaragaza ko ariwe uzatwishyura.”

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko aya makuru Atari ayazi, ariko bagiye kubikurikirana uyu muturage akabona ubutabera.

Musabyemariya Marie Chantal ati “Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana uyu muturage abone ubutabera, uriya mukozi abashe kwishyura uriya mwenda bidatinze, uriya muturage nawe Konti yiwe ibashe kumugirira akamaro k’icyo yayifungurije.”

Amakuru rwandanews24 yakuye ahantu hizewe n’uko Habyarimana J.M.V wahemukiwe na Ruvugwa Ruhigira Zachee yabashije ikibazo cye ku kigeza k’ubuyobozi bw’akarere buvugisha uyu mukozi akanabasha gutanga umunsi ntarengwa ariya mafaranga yagombaga kuba yishyuriweho wo mu kwezi kwa Mutarama 2021, ariko ntihagire igikorwa

Ansi makuru yizewe agera kuri Rwandanews24 ni uko Akarere gategereje umwanzuro w’Urukiko ngo abe ariwo bakoresha hafatirwe Umushahara w’uriya mugabo wabaye bihemu ari Umukozi wa Leta cyangwa Urukiko ruteze imitungo ye bakuremo ayishyura uriya mwenda.

Inyandiko Habyarimana aherutse kwandikira akarere asaba kurenganurwa ikubiyemo n’Inyandiko yandikiwe n’uyu mugabo wamuhemukiye imyaka 4 ikaba igiye kwirenga: HABYARIMANA-INYANDIKO003