October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Amakimbirane yo mu muryango yatumye umugabo yica uwo bashakanye

YASUWE 40 

Amakimbirane yo mu muryango yatumye Bitihanda w’imyaka 48 yica Umugore bashakanye akoreshheje ifuni. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko amakimbirane yo muri uyu muryango yari amaze imyaka myinshi ariyo mbarutso y’uru rupfu.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 19 Werurwe 2021, mu Mudugudu wa Maziba, Akagari ka Kaguriro mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro.

Uyu mugabo n’umugore babanaga mu ntonganya zidashira kuko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahoraga bubagira inama amakimbirane agahosha ariko ntibirame.

Bunani Abdoulkarim, Umukuru w’umudugudu wa Maziba ibi byabereyemo, yemereye rwandanews24 ko uyu mugabo yishe umugore we ubwo umwana mukuru wabo yabonye batangiye kurwana agahungira iyi mirwano kwa mwene wabo utuye muwundi mudugudu akaba ari naho arara, yahagera mu gitondo atahutse agasanga nyina yashizemo umwuka akabona gutabaza ubuyobozi n’abaturanyi.

Bunani yagize ati “Uyu mugabo yarwanye n’umugore we wari mu kigero cy’imyaka 45, umwana wabo mukuru aho gutabaza arahunga ajya kurara kwa mwene wabo utuye mu wundi mudugudu, ndetse uyu muryango wari utuye ahantu hitaruye izindi ngo kuburyo byari bigoye kumenya ibyabaaberaga hatabayeho gutabaza, ariko imbarutso ya byose ni imitungo bapfaga kuko baganirijwe kenshi bikaba amasigara cyicaro.”

Iyi mirwano yaje kuvamo urupfu, imirwano yatangiye mu masaha ashyira saa tanu z’ijoro nk’uko uwo mwana mukuru yabitangaje, ubwo Bitihinda Mariko yarwanaga n’umugore we bikaza kurangira amwishe amukubise ifuni, Uyu mwana wabo mukuru niwe watabaje abaturanyi n’ubuyobozi ubwo yari atahutse mu gitondo, twahise dusakisha uyu mugabo tumushyikiriza Polisi.

Bunani asaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimbirane ayariyo yose, bakitabira akagoroba k’ababyeyi bakagaragaza ibibazo bafitanye bitararenga inkombe.

Uyu mugabo ukekwaho gukora aya mahano, ubwo twakoraga iyi nkuru yari yashyikirijwe Polisi ikorera mu mazi Sitasiyo ya Maziba, Nyakwigendera we hari ategerejwe RIB ngo ize ibanze isuzume ibimenyetso. Ni mu gihe uyu muryango wari ufitanye abana 5.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.