October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Abakorera mu Isoko rya Mahoko baratabaza basaba ko PSF yeguzwa

YASUWE 44 

Nyuma y’uruhurirane rw’ibibazo bigaragara mu isoko rya Mahoko, abarikoreramo barasaba ko Komite ya PSF y’umurenge wa Kanama yeguzwa kubera ko ariyo iteza ibibazo byose ikananirwa ku bikemura. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse burimo kuggishakira umuti urambye.

Mu bibazo byinshi bashinza iyi Komite harimo kuba babasaruzamo amafaranga y’umurengera binyuze mu igura n’igurishwa ry’amazu y’akarere akorerwamo ubucuruzi n’ibisima bicuururizwaho.

Ndetse mu bindi bibazo bitizwa umurindi n’iyi komite n’uko yamunzwe na ruswa uwo babona ko yabakora ku nda bamwigizayo, agashyirwa ku ruhande ndetse yangishijwe na rubanda.

Nkuko bamwe mubakorera muri iri soko babitangarije Rwandanews24 basarutse kuri Komite ya PSF y’Umurenge wa Kanama bavuga ko ntakintu na kimwe ibafasha usibye kubasoromamo amafaranga.

Umubyeyi utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “PSF Kanama ntacyo itumariye, usibye ko bo muyo badusaruramo birirwa bagura amamodoka uko bwije nuko bukeye, ngaho se nawe ntiwabagezaho ikibazo ngo bakuvuganire urumva bameze nkao ataritwe bakorera.”

Tuyizere Eric yagize ati “Njyewe guhera mu ntangiriro za 2017 nakoreraga ku Gisima gifite numero 551 kugeza kuri uyu munsi, ariko muri uku kwezi nyuma y’uko akarere gatekereje kutwegurira ibisima nabonye uwari warakimpaye agarutse kugifata ngo nawe arahakorera, birangira ubuyobozi bw’akarere bubijemo ariko ntagisubizo baraduha.”

Habineza Dominique bakunze kwita Rashid ari nawe wari usanzwe akorera muri iki kibanza cya 551, akakivamo muri 2017 nkuko bigaragara mu nyandiko rwandanews24 ifitiye kopi we yiyandikiye asaba uhagarikisha imisoro kubera ko yari agiye kujya mu bindi akayisinyana n’Umurenge wa Kanama.

Ku cyumweru tariki 14 Werurwe 2021 ubwo aba bombi barwaniraga muri iki kibanza, uyu witwa Rashid yari afite inyundo ndetse n’Umuyobozi wa PSF Kanama wungirije Gasusa Jean Paul yari ahari, iki kibazo kugikemura birananirana birangira ntanumwe ukoreye kuri iki ggisima bose bakaba bateggereje umwanzuro w’akarere.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwajyaga gucyemura ibibazo byo muri iri soko no guhesha Umuntu wakoreraga mu kazu ka 15 ibikoresho bye byari byarafuniranwe bwavugirijwe induru n’amafirimbi nk’abarimo kwamaggana abarozi, ndetse kuggeza uyu munsi abari bateguye abo bantu bo gutera akamo ntibarabiryozwa kandi baramenyekanye.

Ntirizinduka Benoit, Umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari aganira na rwandanews24 yaduhamirije ko ikibazo cya PSF Kanama bakizi ndetse ko bagiye kugiha umurongo mu minsi mike.

Ntirizinduka Benoit ati “Ibibazo biri mu isoko rya Mahoko twasanze byaragizwemo uruhare na PSF Kanama, nk’uko abarikoreramo babidutangarije ndetse mu minsi mike tugiye kubiha umurongo, ndetse ntabwo tuzihanganira kubona abantu bakora nabi tukabareka, ahubwo nyuma y’isoko rya Mahoko turakomereza no muyandi masoko tumenye ibibazo birimo bihabwe umurongo.”

Turateganya ko iriya komite twayikuraho yose abakorera mu isoko bakitorera abandi bo kubayobora, kuko mu bibazo byagiye biterwa no kugurisha utuzu kandi ari utw’akarere bakabigira business kuburyo byatumye umusoro abaturage basora uba mwinshi kubera ko basoreshwa na bagenzi babo.

Nk’uko ibibazo byo muri iri soko byasuzumwe twasanze abafitanye ibibazo ari utuzu n’ibisima bitarenze 4, abandi bose twabahaye Kontaro kugira abe aribo bazajya babibazwa.

Mu isoko rya Mahoko utuzu twose usibye kamwe ko mu muryanggo wa 16 gakorerwamo n’umubyeyi ukuze amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko utundi twose tumaze kugurishwa inshuro zirenze imwe ndetse harimo n’utumaze kugurishwa inshuro 5, ahantu PSF Kanama isarura amafaranga ikabasha kujya guteza imbere imiryango yabo abakorera muri iri soko ariko ubukene burushaho gusesera imiryango yabo.

Nyuma y’igihe kitari gito abikorera ba Mahoko basaba kwegurirwa isoko rya Mahoko nyamara ntibaryemererwe kubera bimwe byari bitaranozwa nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwakomeje kubisobanura Inama Nyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye kuwa 04 Gashyantare 2017 yemeje ko iri soko ryegurirwa aba bikorera ku bufatanye n’Akarere kugira ngo hazakomeze no kwitabwa ku nyungu rusange ndetse ni nabo barifite kugeza kuri uyu munsi.

Uwasohowe mu muryango yakoreragamo ku ngufu yamanjiriwe
Igisima cya 551 cyateje amakimbirane hagati y’abagabo babiri