October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mu marira n’agahinda kenshi cyane imbaga y’abantu barenze 1000 basezeyeho bwa nyuma Umuhanzi Danny

YASUWE 40 

Umuhanzi Nsabigaba Jean Paul uzwi nka Danny yasezewe n’imbaga y’abantu basanga 1000  kuri uyu wa  17 Werurwe 2021 hatitaye  ku mabwiriza yo kwirinda covid19 kuko umubare uteganywa n’amabwiriza ntiwarebweho kubera umuvundo w’umuryango we n’inshuti.

Ahagana saa tatu z’amanywa nibwo imbaga y’abantu basaga 1000 yateraniye mu mudugudu wa Bigabiro mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana .
Uwo muhango waranzwe n’amarira y’imbaga bagaragaza ikiniga ndetse n’amarira kubera urukundo bakundaga uyu muhanzi wamenyekanye muri Korari kingdom of God ministries .
Soleil Mutezinka Umugore wa Danny

 

Umugore wa Nsabigaba witwa Soleil Mutezinka yavuze ko yakundwaga n’abantu Bose ndetse ko ababajwe n’urupfu asaba umuryango w’umugabo we kuzamukundira umwana
Agira ati”muri iyi minsi naribajije niba Imana ibaho,niba ibaho simbizi ariko ndasaba umuryango w’umugabo wanjye ngo njye ntimuzankunde mbana na papa ahubwo muzankundire umwana cyane nagirango mbibutse ko umugabo wanjye yari afite inshuti nyinshi kuko yakundaga abantu .”
  Nyuma y’umuhango wo kumusezera wabereye mu rugo rwa mushiki  we umuhango wo kumushyingura wabereye ku irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.
Urupfu rwa Nsabigaba Jean Paul  Danny rwamenyekanye kuwa mbere kuwa 8 Werurwe 2021 ndetse urupfu rwabaye amayobera kuko bamusanze amanitse ku giti cy’izamu mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera aho yaratuye .
Ngoga Michel umuyobozi wa Kingdom ari mubitabiriye umuhango wo gushyingura Danny

 

Korari kingdom of God ministries yandikiwe na Danny indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse Hari umuzingo w’indirimbo 10 harimo indirimbo Danny yanditse.
Nsabigaba Jean Paul bitaga Danny yavutse kuwa 1 Mutarama 1996  ni mwene Sebaganwa Danny usanzwe ari umupasiteri na Nyiravugirwa  yavukiye muri  Congo Kinshasa mu ntara ya Katanga anahiga amashuri abanza Nyina amaze gupfa muri 2007 yajyanwe kwa mushiki mu karere ka Rwamagana ahakomereza amashuri abanza mu mwaka wa kane ndetse yiga amashuri yisumbuye afashijwe na mushiki we uvuga ko yamubonaga nk’umwana yabyaye muri 2021 yashakanye na Mutezinka Soleil bita Soso uba uba muri Leta z’ubumwe z’amerika,Uyu muririmbi n’umwanditsi w’indirimbo benshi bagaragaje ko yakundaga gusenga no kubaha abantu no kubakunda.
Umunyamakuru wa Rwandanews24 i Rwamagana