October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Youth Volunteers mu gihirahiro cyo kudahembwa, Ubuyobozi nabwo niko bwitana ba mwana

YASUWE 35 

Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu karere ka Karongi rwaheze mu gihirahiro nyuma yo kumara (Quinzaine 4) zihwanye n’amezi 2 badahembwa, ni mu gihe harimo n’abarengeje icyo gihe kubera ubuyobozi bwabo mu mirenge butabasha kubavuganira. Iyo ubajije ubuyobozi bubahagarariye bukubwira ko icyo kibazo butakizi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bishyurirwa ku gihe batazi ikibazo cyabayemo ngo ntibahemberwe ku gihe kandi amafaranga barayasohoye.

Bamwe muri uru rubyiruko babashije kuganira na rwandanews24 batifuje ko amazina yabo atangazwa bagaragaje ko bagiye kuzuza amezi abiri amaso yaraheze mu kirere.

Umwe yagize ati “Duheruka guhembwa mu minsi ibanza y’ukwezi kwa 1, ndetse kuba uri umuntu w’umusore ukamara amezi abiri uva mu rugo mu gitondo ugataha mu ijoro ntacyo winjiza mu rugo bigaragara nabi, ese nimba haravutse ibindi bibazo bituma tudahembwa kuki batabitumesha?”

Twebwe ubukorerabushake buturimo ariko iyo bibaye ko hari akabonetse bakaduhereye ku gihe bitwongerera Motivation mubyo dukora tukarushaho kubikunda.

Undi yagize ati “Ese bazirikana tuba dufite imiryango tugomba kwitaho? Ese kuva mu rugo mu gitondo ugataha ni mugoroba ukwezi kugashira ukora ukundi kukaba nako kwihiritse urumva Abana babayeho bate? Ese umugabo we abifata gute?”

Abandi muri bo bari basanzwe batuye kure y’udu santere, ariko kubera gukunda Igihugu no gukorera ubushake biyemeza kuza gukodesha hafi n’aho bakorera akazi, none bamaze amezi asaga abiri baramanjiriwe, ndetse bavuga ko batangiye kurebana ay’ingwe naba nyir’Amazu bacumbitsemo.

Ntakirutimana Francois, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Karongi, ibi bivugwa n’uru rubyiruko yabiteye utwatsi avuga ko abavuga ko batarahembwa ari ikinyoma, ati keretse nimba ari umwihariko wa bamwe.

Ntakirutimana Francois ati “Ese ubwo ntibyaba ari umwihariko kuri bamwe? Ahubwo se abafite ibyo bibazo ni abo muyihe mirenge? Kuko bose barahembwe.”

Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza nawe yunze murya Ntakirutimana avuga ko uru rubyiruko rw’abakorerabushake barwishyurira ku gihe, keretse biramutse byaradindiriye mu mirenge adusaba ko twakongera kubaza Ntakirutimana.

Mukase Valentine ati “Ntabwo icyo kibazo ariko kimeze, kuko amafaranga yabo bayabonera kugihe, Nushaka kumenya byinshi ubaze Coordinator wabo Francois.”

Abajijwe nimba ibivugwa n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake byaba ari ikinyoma, Mukase yasubije ko atazi iyo babikuye.

Ati “Sinzi iyo babikuye kuko nta kirarane na kimwe tubaberamo, kuko ayo mafaranga yarishyuwe, ubwo Umuhuzabikorwa ubareberera yavugana n’Imirenge bakareba aho ikibazo kiri kuko bishyurirwa ku gihe tutajya dukererwa.”

Ubwo twongeraga kuvugisha Ntakirutimana Francois, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Karongi tumubaza ku makuru duhawe na Vice-Mayor yakomeje aratsimbarara ku ijambo ry’uko atazi abo batarahembwa, kuko aamya neza ko mu kwezi kwa Kabiri bahhembwe, ubundi adusaba Numero za Terefone z’Uwaduhaye ayo makuru nggo abimusobanurire neza.

Amakuru rwandanews24 ifite yizewe n’uko, Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu karere ka Karongi ruheruka guhembwa mu kwezi kwa mbere kwa 2021, ndetse dushingiye kubo twabashije kuganira bo mu mirenge inyuranye.

Abakorerabushake bo mu karere ka Karongi muri iki cyumweru turimo gusoza nibwo abakoze mu kuzuza ibyiciro by’Ubudehe bahawe agahimbazamusyi bari bagenewe, bose batungurwa n’amafaranga bahawe y’intica ntikize, dore ko akazi bakoze ibyumwe bisaga bibiri bumvaga ko kuba ari ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazahabwa amafaranga yagira icyo afasha Imiryango yabo ugereranyije n’uko ibiciro bihagaze ku Isoko.

Aha amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko aya mafaranga wasanga yaravuye muri Minisiteri ari menshi akajyenda acibwamo imirwi akagera kubo agenewe yabaye urusenda rwayo.