October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Umwanda ukabije mu Isoko ry’Akarere uteye Inkeke abarirema

YASUWE 55 

Abarema Isoko ry’akarere ka Rutsiro rya Congonil bavuga ko batewe inkeke n’umwanda ukabije urirangwamo, kandi bishyura Amahoro y’isuku. Ubuyobozi bw’akagari ka Congonil buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bwakimenyesheje inzego zose zibifite mu nshingano. Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere butaragira icyo butangaza.

Iri soko riherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango, akagari ka Congonil ho mu mudugudu wa Nduba.

Bamwe mu barema n’abacururiza muri iri soko baganiriye na Rwandanews24 bagaragaje ko umwanda ukabije urangwa muri iri soko, akarere kawugiramo uruhare kuko ntacyo gakora ngo bikemuke kandi bishyura amahoro y’isuku.

Umwe yagize ati “Birabaje cyane ndetse biteye inkeke kuba umukiriya yaza agashaka kwiherera ukamurangira kujya kuri buriya bwiherero kandi nawe utatinyuka kubukoresha, wagira ngo ntabwo dusora.”

Undi yagize ati “Ese ko buri munsi w’isoko twishyura ibiceri 200Frw by’isuku ku bantu badacururiza mu mazu, abacururiza mu mazu bakishyura ibihumbi bitatu (3,000Frw) buri kwezi by’amahoro y’isuku, ibisigaye byose bikaba biri mu maboko y’akarere, kuki dukoresha ubwiherero buteye impungenge, budakinze, bw’uzuye umwanda. Ubwo ayo twishyura akoreshwa iki?”

Twayigize Leopord, Umuyobozi w’Isoko rya kijyambere rya Congonil yabwiye rwandanews24 ko isoko naryo ubwaryo rishaje rikeneye no kuvugururwa.

Twayigize Leopord ati “Isoko biragaragara ko rishaje rikeneye no kuvugururwa, kuko nk’iyo urebye imireko yaryo mu gihe gito ishobora kwitura hasi, ikibazo cy’ubwiherero cyo giteye inkeke, kuko abaturage nabo ubwabo batinya kubukoresha kubera ko bwuzuye.”

Ikijyanye n’amasuku y’ubwiherero ntakorwa kandi abacuruzi bishyura amafaranga, amabati y’ubwiherero yarapfumaguritse, kuko imvura yaguye ukajyamo wanyagirwa ndetse inzugi ahenshi zavuyeho.

Ikindi kibazo giteye inkeke n’icyobo kividurirwamo iriya misarane kidapfundikiye gishobora kuba cyateza impanuka haba ku muntu cyangwa itungo ryagwamo, turasaba imbaraga z’ubuyobozi bw’akarere kuba twabona ubwiherero bugezweho kandi buhagije.

Siwenzabona Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Congonil yabwiye rwandanews24 ko ikibazo cy’umwanda muri iri soko bakigejeje ku nzego z’ibifite mu nshingano.

Siwenzabona Jean Baptiste ati “Ikibazo turakizi, ndetse natwe twagishyikirije akarere kuko n’inzego nyinshi zirimo iz’umutekano nazo zacyigarutseho kenshi, mwabaza akarere niko kabaha amakuru yimbitse kuko niko gakurikirana Kampani ihakora amasuku.”

Rwandanews24 kuri uyu wa gatatu, tariki 10 Werurwe 2021 twagerageje guhamagara Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’akarere ntibyadukundira, tumwandikira ubutumwa ku rukuta rwe rwa Whatsapp nabwo ubwo twasohoraga iyi nkuru ntacyo yari arabivugaho. Ibyo akarere kazadutangariza tuzabibagezaho mu nkuru zikurikira.

Iri soko rya Kijyambere ry’akarere ka Rutsiro riherereye mu biro metero bikeya cyane uvuye ku biro by’akarere, rikaba rirema kuwa mbere no kuwa gatanu, rikaremwa n’abaturage barenga Ibihumbi 3,500 kuzamura.

Umwanda ukabije ugaragarira no hejuru y’imyobo no ku bikuta by’ubwiherero, kubera amazira ntoki aba ahuzuye nkaho ubwiherero butagira ubwitaho

Icyobo kividurirwamo iyi Misarane ntigipfundikiye, nacyo ni bimwe mubyateza impanuka ndetse binahangayikishije ababyeyi barema iri soko ko amatungo yabo cyangwa abanabagwamo

Abacururiza hasi bo babazwa n’uko hari abakorera ahasakaye batajya basora, kand bo basora Imvura yagwa ikabangiriza ibicuruzwa
Isoko rifite ikigega kibika amazi kitarakoreshwa na rimwe kuva ryatangira gukorerwamo
Muri iri soko hubatswe ubukarabiro bujyanye n’igihe abarigana ku buryo babanza gukaraba