October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Polisi y’u Rwanda yirukanye burundu aba Ofisiye 36

YASUWE 48 

Abapolisi barimo abafite ipeti ryo hejuru, Senior Superintendent of Police (SSP) n’abandi babiri bafite ipeti rya Superintendent (SP) bari muri 36 birukanywe burundu muri Polisi y’Igihugu hagendewe ku iteka rya Perezida wa Repubulika.

Urutonde rw’abirukanwe rwasohotse mu Igazeti ya Leta nomero 08 yo kuwa 08 Werurwe 2021.

Abapolisi birukanwe barimo Senior Superintendent (SSP) Manimba Gakwisi Emmanuel, SP Kamari Mberangabo na SP Kayitare Alfred.

Abandi birukanywe ni ba Chief Inspector of Police (CIP) bagera ku 10, Inspector of Police (IP) 9 nabandi bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) 14.

Ivomo: Umuseke