October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Ese akayabo kashowe muri Kareremba zigahombera abaturage kazabazwa nde?

YASUWE 24 

Umusomyi akaba n’Umukunzi wa Rwandanews24 utuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango utarifuje ko amazina yiwe atangazwa kubera umutekano wiwe yadusabye ko twamubariza impamvu akarere gashora amafaranga mu mishanga babona ko iombya abaturage, banamara guhomba ntibagire icyo babafasha. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi Koperative ibyayihombeje ari uko yaguze Imiraga (Imitego) ikaribwa n’agasimba bita Inzibyi karya amafi asigayemo nayo agasohoka mu mitego yororerwagamo.

Muri iyi mishanga akarere gashoramo akayabo k’amafaranga y’u Rwanda igahombya abagenerwabikorwa uyu musomyi yifuje kugaruka ku mushinga w’Ubworozi bw’Amafi yororererwa mu Kiyaga cya Kivu muri za Kareremba.

Umukunzi wa Rwandanews24 yagize ati “Birababaje cyane ndetse biteye agahinda, uwakubarira inkuru y’abagize koperative y’abarobyi bahawe umushinga wo korora amafi bari basanzwe baroba Isambaza, bikarangira Koperative ihombye, banabasha kwandikira akarere ntikagire icyo kabafasha.”

Muri rusange Koperative yari isanzwe ifite ubushobozi kuko yakoraga, ariko nyuma akarere kabasaba ko bakora umushinga wo korora amafi kakabatera inkunga, ni nako byagenze kuko ku bufatanye na World Vision nk’umufatanyabikorwa w’akarere, iyi koperative yatewe inkunga, bidateye kabiri irahomba, igerageza kwegeranya ubushobozi ibwishatsemo mu mifuka yabo, nayo arahomba, ubu bahisemo kubireka burundu. Ubu njyewe nk’aba nibaza ngo ayo mafaranga akarere gashora muri iyo mishanga itunguka azabazwa nde?

Nyuma yo kumva iki kibazo cy’uyu muturage rwandanews24 twagerageje kuvugisha Muvunyi Emmanuel wahoze ari umuyobozi wa Koperative de pecheur de Gihango Kund’Umurimo (KOPEGIKU), maze adutangariza ko iby’ubworozi bw’amafi byabahombeje cyane, ku buryo na koperative yendaga kurimbuka, ariko bakaba barasabye akarere ko kabatera inkunga mu byo basanzwe bakora aho kubajyana mu bibahombya ariko bakaba ntacyo barasubizwa.

Muvunyi Emmanuel yagize ati “Ubworozi bw’amafi bwaraduhombeje cyane, bigera n’aho tubura n’amafaranga yo kugura ibiryo tugaburira amafi, kubera ko yari yaranze gukura, maze dutangira kwishakamo ubushobozi bigera aho nabwo buradushirana tubivamo burundu, niko kwandikira akarere tugasaba ko niba gashaka kudutera inkunga katugurira amakipe abiri y’uburobyi bw’isambaza ntibaradusubiza, kuko ibyo korora amafi byaduhombeje.”

Muvunyi yakomeje avuga ko Akarere ariko kabahuje na Rwiyemezamirimo wabagurishije umuraama w’amafi, ndetse ko no mubyabahombeje bahawe umurama mubi amafi akanga gukura akagwingira, kuburyo bayagaburiye akanga gukura kugeza ubwo ubushobozi bubashiranye.

Yongereyeho ko Imitego bakoresheje muri izo Kareremba nayo yabaye imbarutso yo guhomba kwabo kuko hajemo agasimba kitwa Inzibyi kakayirya amafi akisohokera biba ubwa mbere, byongeye ubwa kabiri babona batabivamo bahitamo kubireka burundu, bakaba basaba ko akarere kabafasha mubyo basanzwe bakora by’uburobyi bw’isambaza.

Ayinkamiye Emmerance, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yemereye rwandanews24 ko iki kibazo akizi ndetse ko iyi Koperative guhomba kwayo byatewe n’agasimba bita inzibyi.

Ayinkamiye Emmerance ati “Icyo kibazo cy’iyo koperative turakizi kandi Ubworozi bw’amafi yo muri Kareremba buri mu mihigo dukurikirana umunsi ku munsi, rero Koperative yahombejwe nuko hajemo agasimba bita inzibyi kinjiramo karya amafi andi nayo arasohoka.”

Ku kuba Umurama Koperative ivuga ko uwawubahaye yaba yarabahaye umubi ibyo ntabwo twabimenye, gusa icyo twabasabye nuko bahindura imitego bagashyiramo ikomeye itabashwa n’ako gasimba k’inzibyi.

Uyu muhigo wa Kareremba mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka turimo Koperative zafashijwe nizo mu murenge wa Kivumu, aho nazo zarangije gukora ibisabwa byose hasigaye gushyiramo umurama.

Iyi Koperative de pecheur de Gihango Kund’Umurimo (KOPEGIKU) yatangiye uyu mushinga w’Ubworozi bw’Amafi mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2018-2019 uhombera ba nyiri kuwukora, muri 2020 barakakanya bongera kubura umutwe bashyiramo andi mafi nayo aribwa n’Ibisimba niko gucika intege babivamo, akarere gashaka kubabafasha nabo barabyanga, dore ko Koperative ibasaba ko babatera inkunga mubyo basanzwe bakora by’Uburobyi bw’isambaza

Mu mihigo y’Akarere ka Rutsiro y’Umwaka wa 2019-2020, byagaragaye ko nabwo akarere kashoye arenga Miliyoni Mirongo Itatu (30,346,000) muri Kareremba mu murenge wa Boneza, ku kirwa cya Bugarura.

Muri raporo y’Imihigo y’akarere ka Rutsiro 2019-2020, Igaragaza ko nabwo hasowe arenga Miliyoni 30 zo kujya muri Kareremba ku Kirwa cya Bugarura, giherereye mu murenge wa Boneza

Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa harwanywa Imirire mibi, cyane cyane ku ku musaruro w’amafi aboneka mu Kiyaga cya kivu, Akarere ka Rutsiro kiyemeje guteza imbere ubworozi bw’amafi hifashishijwe za kareremba.

Iyi koperative ku ikubitiro yatangiranye kareremba 15, aho imwe yari ifite ubushobozi bwo kororerwamo amafi byibuze 2000.

Muri 2018 ubwo izi kareremba zatangiraga kororerwamo abana b’amafi

Muri 2021 dore uko za Kareremba zarimo amafi mu mwaka umwe ushize zimeze nyuma y’igihombo gikabije cya KOPEGIKU