October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Operation Simusiga: Bishop Constantin Niyomwungere na Michel wa RIB yatumye Rusesabagina yisanga i Kigali aho kwisanga i Bujumbura

YASUWE 152 

Bishop Constantin Niyomwungere yemereye urukiko ko ari we wagize igitekerezo cyo kugusha Paul Rusesabagina mu mutego wo kumugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi kubonana n’abayobozi bicyo gihugu ndetse no kubonana n’abayobozi ba gisirikare cya FLN abereye umuyobozi

 

Kuri uyu wa gatanu, Rusesabagina yavuze ko yashimuswe agafatwa bugwate, na Niyomwungere yanga ko anatanga ubuhamya kuko ngo yamureze mu zindi nkiko, “kandi ko Niyomwungere ari umubeshyi.

Ibyavuzwe na Rusesabagina nta gaciro byahawe kuko Urukiko rwemeje ko Constantin Niyomwungere wazanywe n’ubushinjacyaha yumvwa nk’umuntu uha amakuru urukiko aho kuba umutangabuhamya ushinjura.

Nyuma y’ibyavuzwe na Niyomwungere, uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rumubaza cyangwa rubivugaho.

Constantin Niyomwungere ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi w’imyaka 45 uvuga ko ari musenyeri mu idini ya gikristu.

Yavuze ko yarasanzwe avuganaga na Rusesabagina, na nyuma y’ibitero byiciwemo abantu muri Nyungwe by’umutwe wa FLN yahamagaye Rusesabagina amubaza niba ibyo yumvise aribyo ko ari FLN ariyo yishe abantu ababazwa nuko Rusesabagina yamubwiye ko ibyo ntacyo bitwaye ikibazo nuko Sankara yidoze akavugira ku maradio ko aribo babikoze kandi we yashakaga kubyegeka kuri Leta y’u Rwanda kugirango ayangishe abaturage

Niyomwungere yavuze ko ibyo byamubabaje cyane agashaka uko ahagarika kongera kuvugana na Rusesabagina, ariko kandi ngo akarushaho gushaka kumenya uwo muntu uwo ari we.

Muri 2019 Niyomwungere Constantin yaje mu Rwanda, akora imirimo yari yamuzanye nk’ibisanzwe mugihe yiteguraga gutaha yaje gufatwa n’urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha (RIB), bamwereka ibimenyetso byose bigaragaza ko yavuganaga na Rusesabagina, nyuma y’iminsi itanu afunze yemeye gukorana na RIB maze ararekurwa akomeza avuga ko icyamuteye kwemera ibyo yasabwe nuko yeretswe, impfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru na FLN ndetse yerekwa imodoka zatwitswe  kubera ibikorwa by’izo nyeshyamba yumva umutima umusunikira gushakira ubutabera izo mpfubyi n’abapfakazi

Akomeza avuga ko yarushijeho kuvugana na Rusesabagina amwereka ko bari kumwe, nibwo Rusesabagina yaje kumubwira ko ashaka kujya i Burundi kandi yifuza ko bajyana, nawe abimenyesha RIB.

 Niyomwungere yemereye urukiko ko kuva ubwo yatangiye kugenza Rusesabagina kugirango amuboneho amakuru ahagije, anamwemerera ko azamufasha kubonana n’abayobozi b’i Burundi anamwemerera kuzamufasha kubona indege imugeza i Burundi, gusa ngo Rusesabagina yarafite ubwoba ko azafatwa igihe cyari cyo cyose kuko u Rwanda rwari rwaramushyiriyeho Impapuro zo ku muta muri yombi yakomeje agira ati

“Ndabivuga yumva, kubera intimba yo kubona ibyo bakoze n’amarira y’abana naravuze nti ‘reka mbikore’.

“Nkora opération yose nk’uko yari ikwiriye, umugabo yari yishimye cyane y’uko agiye kubonana n’abantu be.”

Niyomwungere avuga ko Rusesabagina yamubwiye ko agiye kubonana n’abakuriye inyeshyamba za FLN.

Yavuze ko mu mugambi bateguye igihe kirenga ukwezi bumvikanye guhurira i Dubai kuko Rusesabagina atari yizeye ibihugu by’i Burayi ku nyandiko mpuzamahanga zo kumufata.

Niyomwungere yasobanuye uburyo yamwakiriye i Dubai, na RIB yateguye indege yo kumutwara, kugeza binjiranye mu ndege bwite bombi, ariko Rusesabagina azi ko bagiye i Bujumbura.

Niyomwungere ati: “Tumaze kururuka [i Kigali] ni we wambwiye ati ‘jya imbere tugende’, twaramanutse tugeze hasi, haza abagabo babiri umwe ahita yereka Paul urupapuro [baramufata], nanjye ngenda mu modoka yanjye, ni aho mperukanira na Paul.”

Niyomwungere yahakanye ko haba hari igikorwa cyo gutera imiti cyangwa guha Rusesabagina ibintu bisinziriza bari mu ndege, ahubwo ko bombi baruhutse bagasinzira.

Uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rubaza uyu watanze amakuru, gusa rwavuze ko uburyo bwose bwakoreshwa mu kugeza umuntu ukekwa ahantu adashaka nta nyandiko y’umucamanza bishingiyeho, biba ari ugushimuta.

Rusebagina yagize ati: “Uburyo bwose bwakoreshwa bwaba igitugu, bwaba gushukana, ukavana umuntu mu gihugu ukamujyana mu kindi uwo muntu atabizi, ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko yamaze iminsi hafi ine (tariki 27 kugeza tariki 31 z’ukwa munani ubwo yerekanwe i Kigali) aziritse amaguru n’amaboko. Akavuga ko nyuma yo gushimutwa yafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hakoreshejwe amayeri y’igipolisi k’ukekwaho icyaha kugira ngo afatwe, kandi ibyo bidakuraho ko uregwa abazwa ibyaha aregwa.

Urukiko rwavuze ko tariki 10 z’uku kwezi kwa gatatu ruzasoma umwanzuro ku nzitizi z’iburanisha zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina.