October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Idamage Iryamugwiza Yvonne aragezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere

YASUWE 96 

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruzatangira kuburanisha Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bine akurikiranyweho.

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa Kane guhera saa mbili za mu gitondo azatangira kuburana yisobanura ku byaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside hamwe n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Uretse icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa bikekwa ko yakoze ubwo Polisi yari igiye kumuta muri yombi maze agasingira umupolisi akamukubita icupa mu mutwe, ibindi byose bishingiye ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube.

Dore izindi nkuru zabanje:

RIB igiye gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ya Idamange

Kubera inyungu z’ubutabera Idamange azanasuzumishwa indwara zo mu mutwe – Dr Murangira

Umugabo wa Idamange upfobya Jenoside yitandukanyije na we IBUKA isaba ko akurikiranwa