AMAFOTO: Uko umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Padiri Rugirangoga Ubald wagenze.

YASUWE 1,164 

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Centre Ibanga ry’Amahoro, ni agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.

Ni nayo mpamvu umuhango wo kumuherekeza iyo bitaza kuba icyorezo cya COVID-19, wari kwitabirwa n’ingeri nyinshi z’abantu baturutse imihanda yose haba mu Rwanda no hanze yaho.

AMAFOTO:

Umunyamerika Katsey Long yari amaze imyaka irenga 12 ari inshuti ya hafi na Padiri Ubald
Abantu badandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Padiri Obald

Theophile Bravery

Theophile Bravery

Journalist and News reporter @www.rwandanews24.rw, Graphic Designer, Photographer and IT consultant

error: Content is protected !!
Skip to toolbar