Gatsibo: Ishuri rya Gakoni ryari ryarafunzwe kubera imyigaragambyo ryafunguwe, 17 birukanwa burundu

YASUWE 1,728 

Nyuma y’Ibyumweru bibiri ishuri ryisumbuye rya Gakoni Adventist College rifunzwe by’agateganyo kubera hari abanyeshuri bari bateje imyigaragambyo, Akarere ka Gatsibo karatangaza ko ubu abanyeshuri bagarutse ku ishuri kugira ngo bakomeze amasomo, usibye 17 birukanywe burundu.

Tariki 9 Gashyantare abanyeshuri bose bo muri iki kigo barigaragambije bamenagura ibirahure by’aho barara, ku mashuri ndetse no ku biro by’ishuri babitewe nuko hari umunyeshuri wari umaze gusohorwa mu kigo na polisi.

Iyi myitwarire ni yo yatumye iki kigo gifungwa kugira ngo kibanze gisubizwe kuri gahunda, ndetse 16 bahise batangira gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Iki ikigo giherereye mu Murenge wa Murambi kibarizwamo abanyeshuri 376, ariko 88 muri bo ni bo banyarwanda gusa, naho abandi 288 bakomoka mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri Gihembe na Nyabiheke.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagiranye na MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru yavuze ko abanyeshuri batangiye kugaruka mu kigo kuwa gatanu tariki 26 Gashyantare, ndetse bose bagomba kuba bari mu kigo bitarenze ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare.

Yavuze ko muri 16 bari bari gukurikiranwa na RIB ku bwo guteza imyigaragambyo, umunani bamaze kurekurwa, kubera ko batarageza imyaka 18 kandi amategeko ateganya ko badashobora gukurikiranwa bafunze.

Yagize ati “16 twafashe icyemezo cyo kubirukana burundu ntawuzagaruka mu kigo. Ubutabera buracyabakurikirana ariko bose hamwe uko ari 16, na nyirabayazana wa 17, bose barirukanwe.”

Yakomeje avuga ko hari n’ibyo basabye ubuyobozi bw’ikigo gukora, harimo gusana ibyari byangiritse, kuri ubu barabikoze, ariko nabo bakozemo amavugurura, dore ko uwari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bamaze gushyiraho undi, uwushinzwe amasomo nawe utari uhari nawe ubu yashyizweho.

Meya Gasana yatangaje ko nyuma yo gufungura ishuri abayobozi ku rwego rw’Akarere bagize inama y’umutekano yaguye basuye aba banyeshuri kugira ngo babaganirize bababwire ko ibyo bakoze atari byo.

Ati: twagiye kuganira nabo tubabwira ko ibyo bakoze atari byo, tunabereka inzira haramutse hari n’ikibazo bashobora kunyuramo kugira ngo bashobore kumvikanisha ikibazo bafite. Inzira zose zirahari, inzira yo kwigaragambya mu Rwanda ntiyemewe, kuko n’undi uzabigerageza usibye gukurikiranwa mu butabera ni uguhita birukanwa rwose.”

Kuwa gatanu tariki 26 gashyantare hari hamaze kuza abanyeshuri 212 bo mu nkambi ndetse na 33 b’abanyarwanda, kuwa gatandatu, tariki 27 Gashyantare bose bagombaga kurara mu kigo.

Ivomo: MUHAZIYACU

Muri iyi myigaragambyo Abanyeshuri bamennye Ibirahuri bangiriza n’ibindi

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar