October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rwamagana: Bararira ayo kwarika nyuma y’amezi 10 hangijwe umuyoboro w’amazi bizaniye

YASUWE 30 

Abaturage batuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro baratakamba basaba gukorerwa umuyoboro w’amazi wangijwe na NPD COTRACO ubwo yakoraga Umuhanda kuko kubona amazi bibagora.
Umuhanda wakorwaga bigatuma imirimo yawo yangiza umuyoboro w’amazi
Abaturage bemeza ko hashize amezi 10 NPD COTRACO imashini zayo zikora imihanda ziciye amatiyo y’amazi Bari bariguriye ubwabo bajyana amazi mu ngo zabo.
Mukasagaga Mariam ni umwe mu baturage uvuga ko bahendwa no kugura amazi Kandi Bari bayafite mu ngo zabo .
AGira ati”tumaze igihe tugura amazi duhenzwe Kandi twari tuyafite mu rugo ,ubwo batangiraga gukora umuhanda mu kwezi kwa gatanu Umwaka ishize nubwo abakora umuhanda baciye amatiyo ubwo twabuze uko tubigenza dutangira kuyagura kuburyo ku munsi dushobora kwiehyura amafaranga 800 cyangwa 1000 kugirango tubone amazi yo gukoresha.”
Nshimiye Jean Claude ni umuturage usaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo bagakorerwa amazi yangijwe
 Aragira ati”kubura amazi dukoresha Kandi twari tuyafite biratubangamiye turasaba ko ubuyobozi gukora ibishoboka tugahabwa amazi yacu kuko nitwe ubwacu twari twayizaniye Kandi bidakozwe vuba twakomeza kubihomberamo.”
Kakooza Henry Umunyamabanganshingwabikorwa W’akarere ka Rwamagana Avuga ko ikibazo cy’umuyoboro w’amazi wangijwe kizakemuka vuba
AGira ati” mbere na mbere gukora umuhanda cyangwa ibikorwa remezo ntabwo bigomba guhungabanya ubuzima by’abaturage ,ubundi mbere y’uko umuhanda ukorwa rwiyemezamirimo ugiye kuwukora akorana na wassac ikabanza kwimura imiyoboro y’amazi hamwe n’ikosa ryakozwe barabyangiza tugomba no kwisegura ku baturage ,rwiyemezamirimo wakoze umuhanda yishyuye Wassac ,icyo twabwira Abaturage nuko tubirimo Kandi ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye Abaturage bakabona amazi .
Uretse Abaturage bavuga ko babangamiwe no kubura amazi kubera umuyoboro wayo wangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo uhuza Gare n’agakiriro Hari bamwe mu baturage bavuga ko bangirijwe imitungo irimo amazu yabo ariko bakaba batarishyurwa n’akarere ka Rwamagana Rwandanews 24ikaba igikurikirana icyo kibazo .
By reporter @www.rwandanews24.rw