October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye umwaka wa 2020-2021

YASUWE 44 

Inamana y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu taliki ya 19 Gashyantare, 2021 yemeje ko amashuri yose mu Gihugu agomba gufungura.

Amashuri yo muzindi ntara yari amaze iminsi akora, mu gihe ayo mu mujyi wa Kigali yo yari amaze hafi ukwezi kose adakora bitewe na gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo huhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Uburezi yahise itangaza ko amashuri yo mu mujyi wa Kigali agomba gusubukura kuwa Kabiri taliki ya 23 Gashyantare,2021. Nukuvuga ko ubu hashize iminsi itatu amashuri yo mu mujyi wa Kigali yongeye gufungura.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Abiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye bazasoza umwaka w’amashuri muri Nyakanga 2021.

Abiga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bazasoza muri Nzeri 2021.

Dore uko ingengabihe iteye:

Yanditswe na Theophile Bravery @www.rwandanews24.rw