October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Ibiraro byangiritse bitarasanwa byahagaritse ubuhahirane uko imyaka yicuma

YASUWE 115 

Abaturage batuye mu bice bitarimo ibikorwaremezo biborohereza ubuhahirane, baratabaza ubuyobozi busa nk’aho bwabatereranye. Ibi babivuze nyuma yuko hari bimwe mu bikorwaremezo (Ibiraro) bihuza imirenge y’akarere ka Rutsiro, ndetse harimo n’ibihuza aka karere n’uturere bihana imbibe bimaze imyaka byaragiritse byarabuze gisana. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibiraro bafite byangiritse ari byinshi kuruta ibyo twabashije kugeraho, kuko bafite ibiraro bikeneye gusanwa birenga 50 muri byo bakaba bamaze kubaka ibisaga 3 gusa.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mushubati, akagari ka Sure baratabaza Ubuyobozi bw’akarere ngo bubafashe bubasanire ikiraro kibahuza n’akarere ka Karongi, kuko mu gihe kitageze ku kwezi cyangiritse hari Umugore byatumye umugezi wa Muregeya Umwambura ubuzima.

Iki kiraro giherereye mu kagari ka Sure, ahazwi nko mu Musaho, Umurenge wa Mushubati, akarere ka Rutsiro, aho cyabahuzaga n’akarere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera akagari ka Mataba, uyu mugore cyambuye ubuzima yari agiye kurema isoko rya Kibirizi.

Mu bindi biraro bimaze imyaka myinshi byarangiritse harimo icy’umugezi wa Koko gihuza Umurenge wa Gihango nuwa Musasa muri aka karere, aho iki kiraro kimaze umwaka urenga cyarangiritse kikaba cyarahagaritse imigenderanire, ndetse cyongera umubare w’abagore babyarira mu ngo, kuko ababonagga serivisi y’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Ruhingo baturutse muri Musasa bahitamo kubyarira mu ngo aho gukora urugendo rw’amasaha n’amasaha.

Iki kiraro iyo ukigezeho imvura yaguye abana benshi bagikoreshaga bajya ku ishuri muwundi murenge bahitamo gukiza amagara ishuri bakarisiba, kandi ubuyobozi iki kibazo burakizi ariko ntakintu bigeze bagikoraho.

Uyu mugezi wa Koko ufite ibiraro byinshi byangiritse, kuko n’abaturage bo mu murenge wa Ruhango n’uwa Murunda bawambuka bavuga ko batewe inkeke no kuwambuka imvura yaguye bajya kurema Isoko rya Gisiza, kuko ubuzima bwabo buba buri mu kaga kubera ko banyura hasi mu mugezi kubera ko ibiraro byariho byangiritse ntibisanwe. Aba baturage bavuga ko ibyariho bari barabyubakiwe na Paruwasi ya Murunda, ariko byakwangirika Ubuyobozi ntibwongere kubisana.

Iyo uvuye murunda ujya Kirwa ho ni amateka, kuko naho ibiraro byaho byangiritse bikabije ntibisanwe.

Iyo uvuye mu murenge wa Kigeyo mu murenge wa Mushonyi, unyuze mu I Santere ya Nkora, ikiraro cya Nkora nacyo ni kimwe mu biri mu marembera, tutibagiwe ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Boneza ku kiraro cya Rugamba cyo kimaze imyaka irenga 3 cyarangiritse nta gisanwa.

Ayinkamiye Emmerance, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yemereye rwandanews24 aya makuru y’uko akarere ayobora gafite ibibazo uruhuri byo kutagira ibiraro byorohereza abaturage ubuhahirane.

Ayinkamiye Emmerance ati “Ibibazo by’ibiraro dufite byinshi birenze ibyo muzi, twagize ikibazo cy’imvura nyinshi mu myaka ishize hangirika ibiraro birenze 50, kuri ubu uko ubushobozi bubonetse tugenda twubaka ibiraro, ndetse no muri iyi ngengo y’imari twujuje ibiraro 3.”

Ibiraro byose byangiritse  twabikoreye urutonde tugenda duhera ku bibabaje kurusa ibindi bitewe n’amafaranga yabonetse.

Ku kiraro cyo ku mugezi wa Koko gihuza Umurenge wa Gihango na Musasa, hari Kampani twasinyanye amasezerano igomba gukora uriya muhanda kuko uzaba urimo na Kaburimbo, ariko mu ishyirwamubikorwa havutsemo ibibazo by’amategeko bidindiza itangira ryawo, abaturage turabasaba kwihangana kuko natwe ibibazo turabizi ariko ubushobozi ntibutwemerera guhita tubikemura.

Ayinkamiye abajijwe igihe bizafata ngo uyu muhanda utangire kubakwa, yavuze ko amasezerano bamaze kuyasinya mu kwezi kwa gatandatu 2020, ariko byarangiye batumvikanye k’ubugari bw’umuhanda, ariko agatanga icyizere ko imirimo iratangira vuba.

Mu karere ka Rutsiro ibiraro byabashije kubakwa harimo igihuza aka karere n’aka Karongi, giherereye mu murenge wa Mukura cyuzuye gitwaye akayabo k’ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda  136,373,402.

Umugezi wa Koko mu Gishanga gihuza umurenge wa Gihango n’uwa Musasa, Umwaka urenga urihiritse Ikiraro cyaragiye ntakirakorwa ngo Ubuhahirane busubire uko bwahoze
Ibiraro byo mu murenge wa Ruhango abaturage babikuramo ibiti bakajya kubicana, ababikoze bakaburirwa irengero
Ikiraro gihuza akarere ka Karongi n’aka Rutsiro mu Musahho kuva cyakwangirika hari Umubyeyi umugezi wa Muregeya uherutse kwambura ubuzima

Ikiraro gihuza Mukura na Rubengera ya Karongi cyasenywe n’umugezi wa Ntaruko giherereye mu kagari ka Kabuga, ni kimwe muri 3 byabashije kubakwa