October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impuzamiryago Cladho yamaganye ababyeyi bahohotera abana ngo barabahana kugera ubwo umwana abohwa

YASUWE 20 

Ibi ni ibyatangajwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nyuma y’abana bamaze iminsi bagaragara bahohotewe n’ababyeyi babo by’indengakamere  bakitwaza ko ari ukubahana.

Amarangamutima ya Cladho yazamuwe cyane n’umwana w’imyaka 11 witwa Uwamariya Gaudence wo mu Mudugudu wa Gihuri, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu mu cyumweru gishize yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma, abarezi be bagwa mu kantu nk’uko Rwandanews24 yabibagejejeho mu nkuru yabanje. https://rwandanews24.rw/2021/02/23/nyabihu-rib-yatangiye-gukurikirana-umubyeyi-waboshye-umwana-we-ngo-yataye-urukweto/

Nk’uko byavuzwe n’umubyeyi w’uyu mwana, umwana ngo yataye urukweto 1, mu rwego rwo kumuhana nyina umubyara yaramufashe aramuzirikira amaboko inyuma umwana ajya ku ishuri aboshye.

Mu rwego rwo kumenya niba ibihano bisigaye bihabwa abana bigaragara ko ari ukubahohotera atari ukubahana cyangwa kubakebura, Rwandanews24 yaganiriye n’umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Bwana Evaliste Murwanashyaka  ngo asobanurire ababyeyi itandukaniro riri hagati yo guhana umwana no kumuhohotera, ndetse ahita yamagana ababyeyi bahohotera abana.

Yagize ati: “Twamaganye ababyeyi bahohotera abana ngo barabahana! Ababyeyi bi bahe abana uburere budahutaza kuko ibihano bisigaye bigaragara si ugukebura abana, ariko niba bitabaye ibyo amategeko ntazaborohera.”

Yakomeje yibutsa ababyeyi ko uburenganzira bw’umwana bukwiriye kwitabwaho muri byose kandi bagaha abana uburere batabahutaje. Ati: “Ntabwo bikwiriye ko umubyeyi ahohotera umwana akabyitiranya no kumuhana kuko niba umubyeyi aboheye umwana amaboko inyuma, aramutse amuvunnye akaboko umwana akavanamo ubumuga, icyo gihe itegeko niryo rizakora akazi.”

Ababyeyi bamenye guha abana uburere butabahutaza kandi batandukanye guhana umwana no kumuhohotera.

Umwana yahingutse ku ishuri aboshye abarimu bagwa mu kantu bihutira kumenyesha ubuyobozi

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.