October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amabwiriza asabwa mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yasubukurwa

YASUWE 28 

Nyuma y’ihagarikwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19, benshi mu bakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza igihe amakipe azagarukira mu kibuga.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bwongeye kwibutsa abanyamuryango b’iri shyirahamwe amwe mu mabwiriza basabwa kuzashyira mu bikorwa mu gihe shampiyona yaba isubukuwe.

Ni amabwiriza yaje yiyongera ku yandi yari yashyizweho na FERWAFA mbere y’uko shampiyona itangira mu kwezi kwa 12 umwaka ushize 2020, ariko amakipe akaba yarabigizemo imbaraga nkeya.

Mbere yo gushyiraho aya mabwiriza yandi, bashingiye ku byemezo by’Inama ya Komite Nyobozi yo ku wa 23/11/2020.

Amabwiriza agizwe n’ingingo 8:

Ingingo ya 1: Icyo aya mabwiriza agamije n’abo areba:

• Aya mabwiriza agamije gushyiraho ibigomba kubahirizwa n’amakipe azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no gushimangira imigendekere myiza y’iryo rushanwa.

• Aya mabwiriza areba amakipe yose azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ingingo ya 2: Umubare w’abakinnyi basabwa kugira ngo umukino ubashe gukinwa mu gihe hari ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye:

• Hatitawe ku mubare w’abakinnyi basanganywe ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo bizajya bifatwa hakurikijwe amabwiriza abigenga, kugira ngo umukino ube buri kipe igomba kuba ifite abakinnyi 16 (barimo n’umunyezamu) ubariye ku mubare w’abakinnyi.

• Buri kipe yemerewe abo bakinnyi 16, bagomba kuba bafite ibyemezo bigaragaza ko batanduye COVID-19.

• Ikipe ifite abakinnyi 16 igomba gukina umukino, mu gihe itawukinnye igaterwa mpga ya 3-0.

• Haseguriwe ibivugwa mu gika kibanziriza iki, Komisiyo ishinzwe amarushanwa izajya ifata umwanzuro wa nyuma ku bibazo bidasanzwe ariko ibanje gukora isesengura rikwiriye.

Ingingo ya 3: Umubare w’abasimbura

• Umubare w’abasimbura buri kipe yemerewe mu mukino umwe, ni abakinnyi batanu (5), icyakora mu rwego rwo kwirinda itakazwa ry’umwanya mu gihe cyo gusimbuza:

• Buri kipe yemerewe gusimbuza inshuro 3 mu gihe cy’umukino hatabariwemo igihe ikipe ihisemo gusimbuza igihe cy’akaruhuko k’igice cya mbere (Half-Time).

• Igihe ikipe zombi zisimburije icyarimwe mu gihe cy’umukino, iyo nshuro izabarwa mu nshuro 3 zavuzwe haruguru buri kipe yemerewe.

• Umubare w’abakinnyi bashyirwa ku rupapuro rw’umukino (Feuille de match), ni 20.

Ingingo ya 4: Gupimwa kw’abafite imirimo ahabereye imikino:

• Ikipe yakiriye (Home Team) ifite inshingano zo gupimisha aban batora imipira nibura 4 kuko bafite aho bahurira n’abakinnyi mu rwambariro ndetse no ku kibuga Ikipe zisabwe gukoresha abana batora imipira bari hejuru y’imyaka 18.

• Ibisubizo by’abapimwe bavuzwe muri iki gika, bigomba koherezwa ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA mbere y’itangira ry’umukino kandi bikagaragarizw Komiseri w’umukino mbere y’umukino.

• Komiseri w’umukino, mbere y’umikino agomba kugenzura niba abantu bose bafite imirimo ku kibuga, harimo abatora imipira, abanyamakuru bafotora, abafata amashusho, abashinzwe ubutabazi bw’ibanze n’abandi bapimwe bafite icyemezo cy’uko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.

Ingingo ya 5: Gukina nta bafana ku kibuga n’ibirebana n’abanyamakuru:

• Nta bafana bemerewe kuza ku kibuga kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza kuri iyi ngingo.

• Usibye abafite imirimo ku kibuga, buri kipe (iyakiriye n’iyasuye) yemerewe umubare w’abantu 10 bemerewe kwitabira umukino.

• Buri kipe isabwa kujya yohereza urutonde rw’abo bantu mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA nibura amasaha 24 mbere y’umukino.

• Ikipe yakiriye umukino, ni yo ifite inshingano zo guha uburenganzira abanyamakuru batarenze 30 bemerewe gukurikirana umukino (Accreditations of Journalists).

• Igihe ikibuga kimwe cyabereyeho umukino urenze umwe, Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA buzajya bufatanya n’amakipe yakiriye umukino mu kunoza icyo gikorwa.

• Amakipe yakiriye imikino (Home Teams) asabwe kujya yohereza mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA urutonde rw’abanyamakuru bahawe uburenganzira bwo gukurikirana umukino, nibura amasaha 24 mbere y’umukino kandi abanyamakuru bafata amashusho ku kibuga bo basabwa kubanza kwipimisha COVID-19.

• Ikipe yakiriye umukino, igomba guteganya icyumba kiberamo ikiganiro n’abanyamakuru batarenze 10 nyuma y’umukino, aho ibyo byumba bitabasha kuboneka, ikiganiro n’abanyamakuru kigomba kujya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

• Icyumba kiberamo ikiganiro n’abanyamakuru kigomba kuba kinini kandi hagafungurwa amadirishya mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

• Ikipe igomba gushyiraho umuntu ushinzwe itangazamakuru ugomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibivugwa muri iki gika, ikamumesha Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA mbere yo gutangira guha uburenganzira abanyamakuru.

• Nta muyobozi cyangwa undi muntu wese utapimwe ngo basange nta bwandu bwa COVID-19 afite, wemerewe kwinjira mu kibuga cyangwa kujya mu rwambariro mu rwego rwo kurinda abapimwe.

Ingingo ya 6: Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19:

• Ikipe yakiriye umukino, igomba gushyiraho uburyo bwo gupima umuriro ku miryango yose yo kwinjiriraho kuri Sitade, gusukura intoki no gukurikirana uko abitabiriye umukino bubahiriza amabwiriza ajyanye no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

• Ikipe yakiriye umukino, igomba gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ko abitabiriye bose bambaye udupfukamunwa.

• Amakipe agomba akwirinda ko abakinnyi basangira ibikoresho (uducupa two kunyweramo amazi, imyambaro n’ibindi).

• Abana batoragura imipira y’igihugu bagomba guhabwa udukoresho twabugenewe turimo arikoro yo gutera imipira yasohotse hanze y’ikibuga mbere y’uko isubizwa mu kibuga mu gihe cy’umukino.

Ingingo ya 7: Ingaruka zo kurenga kuri aya mabwiriza:

• Ikipe izarenga kuri aya mabwiriza kimwe n’ayandi atangwa n’inzego zibifite ububasha, ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, izafatirwa ibihano na Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire n’andi mategeko n’amabwiriza ya FERWAFA.

• Iyo ikipe kandi, izajya icibwa ihazabu rizagenwa na Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

Ingingo ya 8: Ibidateganyijwe muri aya mabwiriza:

• Ibidateganyijwe muri aya mabwiriza, bizafatwaho icyemezo na Komite Nyobozi ya FERWAFA.

• Aya mabwiriza, ashobora kuvugururwa na FERWAFA igihe cyose bibaye ngombwa hakurikijwe isuzuma rizajya rikorwa rirebana n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ni amabwiriza yakozwe, hashingiwe ku ngingo ya 28 y’amategeko ngengamikorere ya 8 y’amabwiriza agenga amarushanwa.