October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Inyubako y’akarere yatwaye Miliyoni 750 hari Servisi zitagitangirwamo kubera Kuva

YASUWE 44 

Inyubako nshya y’akarere ka Rutsiro, ni inyubako igeretse kabiri, yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga miliyori 750. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kuva kw’iyi nyubako basanze biterwa n’amababi y’inturusu agwa ku gisenge cyayo agafunga imireko itwara amazi.

Muri Serivisi zakoreraga muri iyi nyubako y’akarere harimo iyatangwaga n’abakozi bakora mu mushhinga wo kubungabunga icyogo cya Sebeya, kuri ubu basigaye barimukiye mu nyubako bakodesha, bakaba barimuwe n’uko aho bakoreraga iyo imvura yagwaga yabasangaga aho bakorera ndetse na bimwe mu bikoresho byabo bikangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yemeza aya makuru yo kuva kw’iyi nyubako itaramara imyaka 5 ikorerwamo, aho avuga ko ikibazo cyabayemo mukuyubaka.

Ayinkamiye Emmerance yagize ati “Mu byukuri ikibazo cyabayemo cyatewe n’imyubakire, aho bashyizemo amatiyo amanura amazi makeya, turateganya kubikosora, ariko iyo hajemo amazi y’imvura menshi niyo mireko irimo iba yagiyemo amababi y’inturusu kubera umuyaga, ubu dusigaye twatwararika kuburyo ayo mababi y’inturusu uko umuyaga uhhushhye hajyayo umuntu akayavanamo, mu gihe turi guteganya kongeramo ayo matiyo amanura amazi.”

Ku kibazo nimba cyaratewe na Rwiyemezamirimo, uyu muyobozi avuga ko bikiri mu isesengurwa kuko bayihabwa itavaga, bivuze koi zo nenge zagaragaye uko iminsi yagiye yicuma.

Amakuru agera kuri rwandanews24  avuga ko bishobora kuzarangira abakozi bose bakorera ku igorofa rya mbere n’irya kabiri bimutse, kuko amazi abasanga mu biro akangiriza ibyo basizemo iyo iguye badahari. Ndetse biranashoboka ko imvura ishobora kugwa wagiye ku biro by’aka karere bikagusaba kwitwikira umutaka ngo utanyagirwa.

Andi makuru ni ayuko akenshi iyo imvura iguye basigaye mu karere imbere aho ayo mazi aturuka bashyiraho shitingi, ikintu cyatumye bamwe mu baturage bagana aka karere baha ubuyobozi bwako urw’amenyo bibaza nimba akarere gakennye kuburyo katabasha gusana aho gakorera.

Kuwa 29 Mata 2015 nibwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka inyubako y’Akarere ka Rutsiro, ikaba yaratangiye gukorerwamo muri Kamena 2016.

Iyo ugeze aho winjirira ugana mu nyubako y’akarere ka Rutsiro usanganirwa n’amazi, iyo imvura yaguye

Inyubako y’akarere ka Rutsiro Inturusu ziyegereye ziri muri metero nyinshi kuburyo bigoye kumva ko umuyaga ariwo ujyanayo amababi y’inturusu, keretse bishoboka ko hari abajya kuyamena hejuru y’iyi nyubako