Seif Bamporiki wari umuhuzabikorwa wa RNC yishwe arashwe muri Afrika y’Epfo

Amakuru avuga ko Abdallah Seif Bamporiki yari ajyanye igitanda ku mukiliya ejo ku cyumweru taliki ya 21 Gashyantare 2021 muri Cape Town. Ntibizwi neza niba yishwe ku mpamvu za politiki.

Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga. Nta muntu urafatwa kugeza ubu kubera ubu bwicanyi bwabaye ejo ku cyumweru ahagana saa kumi n’imwe.

Bamporiki yari umukuru (coordinator) w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Afrika y’Epfo, ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

Mu 2014, Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahunga – nawe uri mu bashinze RNC – mu mpera za 2013 yiciwe i Johannesburg muri Africa y’epfo.

Mu 2019 Camir Nkurunziza, umunyarwanda w’impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yiciwe ku muhanda I Cape Town muri Afrika y’Epfo.

Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki usanzwe ufite iduka ry’ibitanda  yamubajije niba afite igitanda agurisha.

Abdallah Seif Bamporiki wari umuhuzabikorwa wa RNC yiciwe muri Afrika y’Epfo

Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse anajyana na Bamporiki n’uwo bakorana nawe w’umunyarwanda mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

Bahageze, umukiliya bivugwa ko yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka. Abantu babiri bitwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC.

Ukorana na Bamporiki wari mu ikamyoneti inyuma, yahise ahunga ajya gutabaza nk’uko Mutabazi abivuga. Nyanga ‘township’ hazwiho kuba hamwe mu hantu haba ubugizi bwa nabi cyane muri Africa y’Epfo.

BBC ivuga ko muri  Africa y’Epfo  aka gace hari ubwo ariho haba hihariye  umubare munini w’abantu bishwe ku mwaka. Bamporiki yari afite umugore n’abana batatu.

Umuvugizi w’iri shyaka avuga ko Bamporiki ari mu bayoboke batangiranye na RNC, mu myaka micye ishize nibwo yatorewe kuba ukuriye abayoboke ba RNC muri Africa y’epfo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Skip to toolbar