October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB igiye gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ya Idamange

YASUWE 116 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Gashyantare 2021 RIB yatangaje ko dosiye ya Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Idamange yatawe muri yombi taliki ya 15 Gashyantare 2021 nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi akomeye ashobora kuvamo ibyaha nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside 1994 iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Ubwo abagenzacyaha na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko dosiye ya Idamange ishyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Gashyantare 2021, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 204, ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

Ingingo ya 234 muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu . Iyo gukubita byateye ibikomere, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitageze ku myaka irindwi .

Ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, ingingo ya 230 ivuga ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe . Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

Idamange w’imyaka 42 yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bitatu bishize, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashisha urukuta rwa YouTube maze agatambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.

Ubwo yafatwaga, yari yatangaje ikindi kiganiro cyaje gikurikira ikindi yatangaje ku munsi wo ku cyumweru yise “Amasengesho”. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.

Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye.

Eng Mabumba Oswald, umugabo wa Idamange, asigaye aba muri Sudani y’Epfo. Yifashishije Instagram maze yamagana ibyatangajwe n’umugore we babyaranye kane.

Mabumba yavuze ko ibyo yavuze ari amagambo ye ku giti cye ko we n’abana ari abaturage bakunda u Rwanda batari kumwe na we mu murongo yafashe.