Umuhanzi Doneric Niyishobora agiye gusohora amashusho y’indirimo yatunganyirijwe muri Studio ye Rhema
Umuhanzi Doneric Niyishobora uririmba indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye cyane nk’umucuranzi, agiye gusohora indirimbo nshya yise ‘Ubusabane’ ikazaba ifite n’amashusho, iyi ndirimo ikaba yaratunganyirijwe muri Studio ye itunganya umuziki yitwa Rhema.
Mu kiganiro Niyishobora Doneric yagiranye na Rwandanews24 yatangiye asobanura uburyo yinjiye muri muzika kuko yamaze igihe ari umucuranzi.
Umunyamakuru: Abantu batandukanye iyo babaye abahanzi bahindura amazina. Wowe ayawe ni ayahe?
Niyishobora Doneric: Ntabwo nahinduye amazina, ndakitwa kandi nzakomeza kwitwa Umuhanzi Niyishobora Doneric.
Umunyamakuru: Abantu benshi ko bakuzi uri umucuranzi, wabaye umuhanzi ryari?
Niyishobora Doneric: Nabaye umucuranzi igihe kinini ni naho namenyekaniye cyane, ariko ninjiye mu muziki uhimbaza Imana muri 2016.
Umunyamakuru: Ubu gucuranga warabiretse wiyeguriye ubuhanzi?
Niyishobora Doneric: Oya. Ntabwo naretse gucuranga kuko niko kazi kanjye ka buri munsi, ubuhanzi mbukora nk’umuhamagaro.
Umunyamakuru: Kuva muri 2016 utangiye kuba umuhanzi umaze gusohora indirimbo zingahe?
Niyishobora Doneric: Maze gusohora indirimbo 5 z’amajwi n’amashusho ya zimwe muri zo, n’iya 6 igiye gusohoka nayo ikazaba ifite amashusho. Indirimbo maze gukora hanze ni iyitwa Kumusaraba, Uzandinde kwibuka ibibi, Unkmereze amaboko, Yesu ni uwanjye n’ Ubusabane igiye kujya hanze mu minsi micye.
Umunyamakuru: Studio yawe itunganya indirimbo zihimbaza Imana gusa?
Niyishobora Doneric: Oya. Dutunganya indirimbo izo arizo zose kuko ntabwo abakiliya ba Studio ari abaririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Umunyamakuru: Kuba umuhanzi ukabifatanya no kuba Producer ntabwo bibangamirana?
Niyishobora Doneric: Oya. Akazi ka Procucer ni ko kazi kanjye ka buri munsi nkora nk’uwa bigize umwuga, naho guhanga ntabwo umuntu ahanga buri munsi.
Umunyamakuru: Hari Korali zizwi waba waracurangiye kuburyo umuntu yumvise indirimbo zabo yakumva zicurangitse?
Niyishobora Doneric: Zirahari. Navuga nka Simuruna ya ADEPR Kiyovu (Nyarugenge), AGAPE ya EPR Kiyovu, Korali Havila Kumukenke ya ADEPR Gasave n’izindi zitandukanye zirimo na NEBO Mountain Choir ya ADEPR Kabarondo na Ntora Worship team.
Umunyamakuru: Urateganya gusohora album ryari?
Niyishobora Doneric: Gusohora album ni umushinga kandi usaba ubushobozi buhambaye. Mbifite muri gahunda ubushobozi nibuboneka nayo nzayishyira ahagaragara.
Umunyamakuru: Murakoze Niyishobora Doneric
Niyishobora Doneric: Murakoze cyane Rwandanews24 .
