October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kayonza: Umugabo yagiye kwiba akinguye idirishya bamutema ikiganza kivaho abeshya abaganga ko yahuye n’amabandi

YASUWE 46 

Umugabo witwa Sekamonyo Soudi yagiye kwiba kwa Rugwiro Primiani wo mu mudugudu wa Rwakigeri akagari ka Kinzovu mu murenge wa Kabarondo, amaze kumena ibirahure by’idirishya yinjijemo ukuboka baragutema ikiganza bagikuraho.

Ibi byabaye saa saba z’ijoro ryo kuwa Kabiri bishyira ku wa Gatatu taliki 16 Gashyantare 2021aho Sekamonyo yagiye kwa Rugwiro kwiba bikarangira amukubise umuhoro ikiganza kikavaho, ariko nticyatakara hasi agenda agifatiriye.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko abajura bari barayogoje Rugwiro aho bari bamaze kumwibira inkoko bazimumazeho. Ngo byageze mu ijoro maze Sekamonyo ajya kwa Rugwiro ahageze atangira kumena ibirahure by’idirishya ariko kugira ngo abo mu nzu batamwumva, mu kubimena yategerezaga ko hanyuraho ikamyo iva cyangwa yerekeza muri Tanzania dore ko ari ku muhanda.

Amakuru akomeza avuga ko urusaku rw’amakamyo aca aho ngaho ntacyo rwamumariye kuko abo mu nzu bamwumvise. Mukumwumva baramuretse amena ibirahure yinjizamo akaboko ngo akingure idirishya abashe kwinjira atware ibyo mu nzu ariko kuko bari bamwiteguye, bamukubita umuhoro ku kuboko batema ikiganza,  gusa ntabwo cyavuyeho burundu ahubwo cyasigaye gifashwe n’uruhu rw’inyuma.

Sekamonyo ngo yamaze kubona ko bamutemye ahita yiruka ahungira mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera kuko byegeranye na Kinzovu, maze yigira inama yo kujya ku kigo nderabuzima kwivuza, ahageze ngo abaganga bamubajije uko byagenze ababeshya ko yatemwe n’abajura bamuteze bashaka kumwambura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul yatangaje  ko uwo mugabo yatemwe akaboko agiye kwiba kwa Rugwiro ahita ahungira mu karere ka Ngoma kwivuza aza kumenyekana ku bufatanye bwa polisi ya Ngoma n’iya Kayonza.

Ati: “Yatemwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri ari mu mudugudu ahantu tugabanira na Ngoma yagiye agiye kwiba, ubwo nyiri nzu aho yari agiye kwiba aba yamwumvise yamaze kumena ikirahure ngo akingure idirishya, ubwo asanga yamwiteguye ahita amutema akaboko. Amaze kumutema akaboko undi aba arirutse bamuvugiriza induru ngo bamufate abanyerondo arabacika baramushakisha baramubura, ubwo yahise ajya I Ngoma ku kigo nderabuzima abeshya ko ari abajura bamuteze”.

Gitifu Kagabo avuga ko yageze kwa muganga baramuvura ariko kuko yari yabeshye ko ari abajura bamutemye, biba ngombwa ko Polisi ya Ngoma ishakisha amakuru iza kuvumbura ko yatemewe aho yari yagiye kwiba muri Kabarondo kwa Rugwiro Primiani.

Akomeza agira ati “Mu makuru yari yatanze yabeshye ko avuka mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, ariko twaje gushaka amakuru dusanga avuka mu murenge wa Murama akaba yari acumbitse muri Kabarondo”.

Si ubwa mbere Sekamonyo yari afatiwe mu cyaha cy’ubujura kuko aho yari acumbitse muri Kabarondo, bari baramwirukanye bitewe n’ubujura ariko arongera arahasubira  kugeza ubu ntabwo aho aherereye hazwi.

Iki ni ikiganza cya Sekamonyo Soudi wagiye kwiba bakagitema akabeshya abaganga ko yaguye mu gicyo cy’amabandi