October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umujyojyo Investment Group Plc mu mishinga migari yo kuvugurura Ubuhinzi n’Ubworozi

YASUWE 70 

Hari kuwa 19 Gicurasi 2019, ubwo urubyiruko rwize Ubuhinzi, Ubworozi, Ibidukikije n’ibindi bifitanye isano nabyo (Ajadejar), nibwo bashyize hanze itangazo rigamije Impinduramatwara mu buhinzi bworozi no guhangana n’igaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Iri huriro ry’urubyiruko kuwa 08 Nzeri 2019 ryamuritse ku mugaragaro Sosiyete y’ishoramari ryise Umujyojyo Investment Group Plc hagamijwe kuvugurura ubuhinzi bwo mu Rwanda bukagirwa umurimo wungukira uwukora hagamijwe iterambere rirambye.

Muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose birimo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe ubukungu bw’Isi, rwandanews24 twifuje kumenya icyo uru rubyiruko ruhugiyemo mu kurushaho kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi burengera ibidukikije maze tuganira n’Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi bw’iyi sosiyete y’ishoramari adutangariza ko baticaye, bafite imishinga myinshi batangije ndetse ko bafite n’indi iteganya gutangizwa vuba aha.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Umujyojyo Investement Group Plc yagize ati “Kugeza uyu munsi nubwo twakomwe mu nkokora na Covid-19 tumaze kwihuza no kwegeranya ubushobozi, aho tumaze kwegeranya agera kuri miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda muri Miliyoni 300 duteganya kugeraho mu minsi iri imbere, tumaze kugera ahashimishije ndetse n’ibyo gushimira ababigizemo uruhare bose nubwo turi mu bihe bigoye bimaze kugaragara ko urubyiruko rufite inyota yo gushora imari mubyo bize.”

Kuri ubu twatangije ubworozi bw’ingurube, aho tumaze kugeza ku zisaga 100 mu gihe twifuza kugeza ku ngurube 5000.

Mu korohereza aborozi twatangije ubucuruzi bw’ibiryo by’amatungo, kugira ngo babibonere hafi ndetse n’amatungo yacu arye kuri bya biryo byujuje ubuziranenge twikoreye ariko tunagurisheho abaturage.

Aho iri guriro ritandukaniye n’andi maguriro ni uko niba ari iguriro ry’abantu babyize, abantu ibiryo bafata bakavanga rimwe na rimwe usanga bitakozwe mu buryo bukwiye mu bwiza, bakagurisha ubwinshi (quantity) ariko nta bwiza (quality), twebwe nk’abantu babyize tuzajya dupima dukurikije ibipimo bikwiye, twizeye ko tuzanye ibiryo bifite ubuziranenge kuko turazi neza ko ushobora kugaburira amatungo ibiryo byinshi ariko nta kintu nkenerwa kirimo ( ubwinshi butarimo umumaro).

Murwanashyaka, avuga ko irindi tandukaniro ry’iri guriro rishingiye ku kuba uzajya arihahiramo azajya anahabwa ubujyanama nta kiguzi bw’uko agaburira amatungo ye nuko akwiye kuyitaho kugira ngo arusheho kumuha umusaruro ushimishije, ni binaba ngombwa bamuherekeze barebe uko agabura kandi yita ku matungo ye.

Murwanashyaka avuga ko muri uru rwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi batangiye gupiganira amasoko, aho bamaze gutsindira amasoko 3, ndetse urubyiruko rurenga 60 rwabashije kubonamo amafaranga muri ibi bihe bigoranye byo guhangana na Covid-19.

Umujyojyo ugiye gutangiza Iguriro ry’imiti y’amatungo n’inyongeramusaruro mu minsi ya vuba, rizaba ari icyitegererezo mu gihugu, kuko rizaba riri ku rwego rwo kuranguza, ndetse rizaba rifite amashami hirya no hino mu turere.

Umujyojyo mu mishanga migari ufite harimo ikigo gitanga amahugurwa cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (Training Center) kizajya gihugura yaba abantu bakora ubuhinzi cyangwa ababwize, bakarushaho gukora ubuhinzi bw’umwuga. Undi mushinga mugari w’igihe kizaza ni uwo gukora Banki izajya iguriza abahinzi n’aborozi (Bank Agricole). Ndetse barateganya gushyiraho uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku Ngurube.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba urubyiruko rwa Afurika kurushaho kwitabira ubuhinzi kandi rukabukora mu buryo bugezweho kugira ngo uyu mugabane wihaze mu biribwa kandi urwo rwego rube umusingi w’iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Ibi yabitangaje kuwa Kuwa Kane, tariki 11 Nzeri 2020 mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, inama izwi nka African Green Revolution Forum.

Ni ikiganiro cyaranzwe no kungurana ibitekerezo n’inama mu rwego rwo gushakira hamwe icyakorwa ngo ubuhinzi bwo ku mugabane wa Afurika butere imbere, cyane cyane bigizwemo uruhare n’Urubyiruko.

Aha Perezida wa Repubulik Kagame Paul yagaragaje ko kugira ngo uru rwego rube umusemburo w’impinduramatwara, mu by’ubukungu bw’uyu mugabane ari ngombwa kongera ishoramari mu iterambere ry’ubuhinzi ariko na none urubyiruko rukabigiramo uruhare rugaragara.

Kugeza ubu umugabane wa Afurika nturabasha kwihaza mu biribwa uko bikwiye nyamara ari wo uza ku isonga mu kugira ubwiyongere bw’abaturage kurusha indi migabane, nk’aho abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biyongera ku gipimo cyiri hafi kuri 3% buri mwaka.

Iki kiganiro cyahuje Perezida Paul Kagame n’urubyiruko rwo hirya no hino ku mugabane wa Afurika kikaba cyari gifite intego yo gushakira hamwe uburyo urubyiruko rwarushaho kugira uruhare mu buhinzi kuri uyu mugabane nka kimwe mu bisubizo ku mirire mibi no kutihaza mu biribwa ku bawutuye.

Umujyojyo woroye ingurube zisaga 100, aho bafite intego yo kugera ku ngurube 5000, ari nako baha Urubyiruko imirimo

Umujyojyo woroye Ingurube z’umuhondo zo bwoko bwa D-Rock bavuga ko icyororo bakivanye muri Afurika Y’epfo
Umujyojyo watangije Iguriro ry’ibiryo by’amatungo rijyanye n’igihe

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Umujyojyo Investement Group Plc avuga ko bamaze kweggeranya Miliyoni zisaga 70 muri Miliyoni 300 bifuza kugeraho