October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: RIB yataye muri yombi umukobwa wiyise umubyeyi w’umwana akamushimuta ku ishuri

YASUWE 30 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko hari umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yafashwe agerageza gushimuta umwana yari yibye ku ishuri i Gitwe yiyise umubyeyi we, uwafashwe yavuze ko umwana yari utwaye i Kigali hari abamumutumye, RIB ikaba yahise imuta muri yombi.

Byabaye ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021 ubwo umwana witwa Ariella  w’imyaka 4 wa Bizimana Emile na Mukamunana Adelphine yashimuswe n’umukobwa witwa Tuyishime Diane w’imyaka 18 y’amavuko akaba ari uwo mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.

Urwego rwa DASSO ku bufatanye n’abaturage bakurikiranye amakuru ko hari umwana washimutiwe ku kigo cy’ishuli Etoile du Matin giherereye i Gitwe, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana, baza gusanga uwamutwaye yitwa Tuyishime Diane.

Amakuru avuga ko umukobwa wibye umwana yaketse ko afatirwa nzira, amusiga ku rugo rw’uwitwa Damien Habumukiza mu Mudugudu wa Muyunzwe, mu Kagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira amusigira umwana wo muri urwo rugo amubeshye ko agiye kureba nyina wagiye kubyarira i Gitwe. Inzego z’umutekano n’ubuyobozi zaje gusanga umwana muri ruriya rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc avuga ko bakurikiranye uwari washimuse umwana bamubona yihishahisha ku musozi arafatwa kimwe na Motari wari umuhetse witwa Alphonse Dushimiyimana w’imyaka 24 ukorera i Gafunzo muri Mwendo, bajyanwa kuri RIB ya Kabagari.

Uwamwiza Jeanne d’Arc yagize ati “Habayeho akagambane n’umumotari, n’abantu bashakaga uriya mwana b’i Kigali, ikintu tutaramenya ni impamvu yamushakaga.”

Uyu mukobwa ni we wafashwe yari ashimuse uriya mwana, avuga ko yari amushyiriye abantu i Kigali

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya mukobwa washimuse umwana (akekwaho icyaha cyo Kwambura umwana umubyeyi), yigeze kuba umukozi wo mu rugo rw’iwabo w’uriya mwana, akaba yaramukuye ku ishuri yiyise umubyeyi we.

Dr. Murangira avuga ko kiriya cyaha cyo kwambura umwana umubyeyi we gihanwa n’ingingo ya 31 y’Itegeko reyereke uburenganzira bw’Umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohotera, ngo bagihamijwe n’urukiko bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3, no gutanga ihazabu ya Frw 500, 000 atarenga miliyoni 1Frw.

Umumotari we akekwaho ubufatanyacyaha mu gukora kiriya cyaha, na we ahabwa kiriya gihano.

Umuvugizi wa RIB avuga ko buri wese akwiye kubaha umwana kuko ari umutware.

Ati “RIB irasaba abantu bose ko bubaha umwana, bakamurinda ihohotera iryo ari ryo ryose, nta we ufite uburenganzira bwo kwambura umwana umubyeyi we.”

Yasabye abarezi kwirinda uburangare, n’ubuteshuke aho umuntu aza avuga ko umwana ari uwe, undi akamumuha.

Dr Murangira avuga ko bagikora iperereza ngo bamenye aho uriya mukobwa yari ajyanye uriya mwana.

Umubyeyi w’umwana amuteruye nyuma yo kumusanga mu rugo uwamushimuse yari amusizemo