October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Inkangu yafunze umuhanda uyihuza na Nyamasheke ujya Rusizi

YASUWE 92 

Guhera mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12, inkangu yafunze umuhanda uhuza akarere ka Karongi n’uturere twa Nyamasheke werekeza Rusizi.

Ni mu Murenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru mu karere ka Karongi aho ubutaka bwamanutse bugafunga umuhanda kubera imvura nyinshi yaguye.

Ni umuhanda uzwi ku izina rya Kivu Belt, uva Rubavu ukagera Rusizi. Umwe mu bari muri aka gace yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko byabaye guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Uyu muhanda ukaba ukunze gucamo imodoka nyinshi ariko kubera gahunda ya Guma mu Karere, imodoka zitwara ibicuruzwa nizo zawucagamo zirimo amakamyo Manini azana ibicuruzwa ndetse n’abijyana mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo utakiri nyabagendwa harimo imashini za sosiyete ya Horizon iri kubasha gukuramo iryo taka ariko ubwo twandikaga iyi nkuru ubutaka bwari bukiri kugenda bumanuka buva ku musozi.

Iyo imvura iguye kuri uyu muhanda uri mu misozi ihanamye ukunze kwibasirwa n’inkangu. Umwaka ushize nabwo inkangu yahagaritse ingendo muri uwo muhanda.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Gashanana Saiba, Gitifu w’uyu murenge wa Gishyita ntiyabasha gufata terefone.

Muri aya masaha mu muhanda harimo imashini irimo gukuramo itaka