Byaba bibabaje wihata indimu na tangawizi byinshi ngo urarwanya covid19 kandi bitayirwanya ukazasigara wivuza igifu–Dr Nsanzimana

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’Umuyobozi wa RBC Dr Nsanzimana Sabin ubwo yabwiraga abantu bakomeje kwihata indimu na tangawizi byinshi ndetse n’abatutira inturusu zo kwiyuka ngo bararwanya covid19 kandi bitayirwanya, ko bashobora kuzisanga barimo kwivuza igifu n’izindi ndwara zatewe no kubikoresha.

Hashize igihe hari imyumvire y’uko indimu nyinshi, tangawizi nyinshi no kwiyuka biri mu bifasha abantu barwaye Covid-19 gukira kandi nta rwego na rumwe rw’ubuzima rwigeze rubyemeza.

Mu kiganiro na RBA Dr Nsanzimana yavuze ko mu munsi isize hagaragaye amasoko Atari akirangwamo indium ndetse n’aho zibonetse zikaba zihenze, avuga ko kurya indimu nyinshi na tangawizi nyinshi ahubwo bishobora kugira izindi ngaruka mbi..

Yagize ati “Nigeze guhura n’abantu bikoreye inturusu nyinshi batutiye ndadabaza nti murajya he? Bambwira ko ari mu rwego rwo kurwanya Covid-19. Ibintu byo kwiyuka, rwose tubisubiremo ntabwo twebwe mu buvuzi tubyemera ko byagufasha ahubwo bishobora kugutera ibindi bibazo, abantu bakoraga ibintu byo kwiyuka babihagarike.”

“Tangawizi yo ni nk’urusenda birumvikana, uko urya nyinshi irakwangiza mu gifu. Ziriya ndimu nazo zibamo acide, iriya acide iyo igeze mu gifu ari nyinshi iracyangiza. Abantu benshi bagiye bakira Covid-19 nyuma akakubwira ati ariko igifu cyo cyanze gukira, wakurikirana ugasanga ni ibyo byatsi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko buri kiribwa cyose kigira intungamubiri na vitamine runaka, ariko iyo ufashe ibirenze ibyo umubiri ukeneye bigira ingaruka aho kuba inyungu.

Ati “Indimu zibamo vitamin C, ntabwo ukeneye ku munsi kunywa dose ya vitamin C irengeje iyo umubiri wawe ukenera, gushyiramo nyinshi ahubwo urimo uritera ibindi bibazo. Rero gufata ibikombe icumi by’indimu na tangawizi ku munsi ni ukwiyahura.”

Yavuze ko nk’ibindi biribwa byose, kuba wanywa indimu na tangawizi biringaniye ntacyo bitwaye ariko ko kubinywa ku bwinshi ntacyo bihindura ku bukana bwa Covid-19.

Ati “Kuba wafata icyayi harimo ka tangawizi gake n’indimu biragufasha byoroheje ariko ntabwo byica virusi, ntibiyirukana mu mubiri ahubwo biratuma umubiri wawe ushobora kwirwanaho kuko hari ukuntu bifasha abasirikare b’umubiri, ariko ntabwo biraza gutwika virusi.”

Yaburiye n’abanyamadini basigaye bigisha bashishikariza abantu kwivurisha indimu na tangawizi aho kujya kwa muganga, avuga ko ibyo ari ukuyobya abantu.

Kugeza ubu nta muti wizewe uzwiho kuvura Covid-19 icyakora hari itandukanye yifashishwa mu guhangana n’ibimenyetso byayo. Hari inkingo zitandukanye zimaze gukorwa ariko nazo ntabwo zirinda abantu ijana ku ijana nubwo hari izagaragaje kurinda ku kigero cya 95 %.

 

error: Content is protected !!
Skip to toolbar