October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi: Itsinda ry’abasore 6 ryafatanywe amabuye y’agaciro ya magendu ibiro 560

YASUWE 22 

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 5 Gashyantare  2021 ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo nibwo abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi   bafashe imodoka ifite ibirango RAC 963 F ipakiyemo ibiro 560 by’amabuye y’agaciro ya magendu. Yafatiwe ku kiraro cya Nyabarongo yerekeza mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro,  amabuye yari  ubwoko bubiri (Koluta na Gasegereti), imodoka yari itwawe n’uwitwa  Nshimiyimana Anderson w’imyaka 46 yari kumwe n’abandi bantu 5.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of  Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko umuturage wo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi  yatanze  amakuru avuga ko abonye imodoka ahantu barimo kuyipakiramo amabuye y’agaciro nijoro. Polisi yahereye kuri ayo makuru itegura igikorwa cyo gufata iyo modoka.

Yagize ati  “Umuturage ntiyabashije kumenya Pulake zayo ariko yari yayibonye atubwira uko imeze, yabitubwiye saa kumi za mu gitondo abapolisi bayifata saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo. Yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe ku kiraro cya Nyabarongo.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko ubwo abapolisi bafataga iyo modoka basanze imbere harimo  shoferi wayo ariwe Nshimiyimana  ari kumwe  na   Ukurikiyeyezu Daniel,  Nzayisenga Jean Claude, Uzabakiriho Bosco, Nizeyimana Francis  na Hakizimana Jean Damascene.  Yavuze ko aba bose nta n’umwe wemera ko amabuye ari  aye ahubwo bavuze ko  ayo mabuye ari  aya sosiyete  ikorera mu Karere ka Kicukiro igura amabuye y’agaciro ariko nta byangombwa by’iyo sosiyete bari bafite.

Ati “Bariya bantu nta n’umwe  wari ufite   ibyangombwa bigaragaza ko amabuye ari aye  ndetse na sosiyete bavugaga nta byangombwa byayo bari bafite. Babeshye abapolisi ko bayakuye mu Karere ka Karongi  bayajyanye mu Karere ka Kicukiro nyamara twe twari twamaze kumenya ko bayakuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma aho acukurwa mu buryo butemewe  ahari  ibirombe by’amabuye y’agaciro byafunzwe.”

Magendu y’amabuye y’agaciro yari mu bwoko 2, Gasegereti na Koruta

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru ariko yibutsa abantu ko kwishora mu bikorwa bijyanye n’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati  “Icya mbere bariya bari mu bucuruzi bwa magendu  y’amabuye y’gaciro, ikindi aho bayakura naho bayacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko  kuko ibirombe byaho inzego zibishinzwe zarabifunze bitewe n’uko byakorwaga mu buryo bw’akajagari bishobora guhitana ubuzima bw’abantu. Polisi irakomeza kurwanya abantu bajya gucukurayo kandi inasobanurira abantu ingaruka zabyo.”

SP Kanamugire  yibukije abantu ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko bwangiza isoko ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda  ndetse n’abantu bajya kuyacukura rwihishwa bashobora kuhagirira ibyago byo kugwirwa n’ibirombe bakitaba Imana cyangwa bakahakura ubumuga bwa burundu.

Abafatanwe ariya amabuye y’agaciro Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Iri tsinda ry’abasore 6 nibo bafatanwe ariya mabuye