October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umupira utagira ‘structure’ nturenga umutaru- Ikiganiro na Rwamahungu Richard

YASUWE 62 

Ku bakurikirana ruhago nyarwanda hari ibihe bitazibagirana mu mupira wacu mu myaka ya za 2010/2011 ubwo twari dufite amashuli y’abato y’umupira w’amaguru, azwi nka football Academy ya FERWAFA, SEC ACADEMY na APR ACADEMY. Ibi byaje gutanga umusaruro kuko haje kuva mo ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yitabira igikombe cya Afrika ndetse n’icy’Isi cyabereye muri MEXICO.

Umusaruro mwiza wakomeje kugarara kuko abo basore bahise baza gutanga imbaraga mu kiciro cya mbere na n’ubu abagumye kugira imyitwarire myiza baracyari mu kibuga. Impungenge zihari ni uko ntabarumuna babo tubona, ya mashuli y’abato amenshi ntakibaho hakaba hari impungenge z’umupira w’u Rwanda dore ko n’ibimenyetso byigaragaza bitewe n’umusarururo tubona mu makipe asohokera igihugu, yaba ama clubs cyangwa ikipe y’igihugu Amavubi.

Rwandanews24 muri gahunda yo gishyira itafari mu kubaka umupira wacu yegereye umugabo ufite aho ahurira n’umupira nyarwanda  atubwira uko abibona ndetse n’icyakorwa.

UMUNYAMKURU: Turabashimira kuba mwemeye kuganira na Rwandanews24,mwatangira mutwibwira?

RWAMAHUNGU: Murakoze cyane, nitwa Rwamahungu Richard

UMUNYAMKURU:  Uhurirahe  n’umupira w’amaguru mu Rwanda?

RWAMAHUNGU: Mbere na mbere narawukinnye,  ariko amahirwe make ndavunika mu ivi sinaukomeza. Arko ubu ndi umutoza wabihuguriwe kandi nkora akazi ko gutoza, ubu nkaba mfasha abana bato kuzamura Impano zabo mu mupira w’amaguru.

UMUNYAMKURU: Utoza abana bangana iki kuruhe rwego? Mufite Academy cyangwa ni centre de formation? Mukorera he?

RWAMAHUNGU: Ni urwego rw’abagitangira umupira, twigisha ibyiciro byose abahungu n’abakobwa guhera ku myaka 8 kugeza kuri 15. Yego dufite Academy ndetse na centres ziri muri Kigali, ahantu hatandukanye. Dukorera Indera, Kabuga, Kimisagara, Karembure, Jabana, na Kagugu.  Ibyo byose byibumbiye muri Organization yitwa KEFA under Lawyers of hope

UMUNYAMAKURU: Umupira w’amaguru mu Rwanda ubona uri ku ruhe rwego?

RWAMAHUNGU: Mu byukuri abantu barebera urwego rwa football kuri classification mondiale, ariko njye siko mbibona, urwego rw’umupira wacu rwarazamutse iyo ugereranyije n’abandi mumyaka tumaze turimo gutegura umupira w’amaguru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni igihe gito ariko tumaze gukina CAN ndetse naza CHAN, yemwe na under 17 yacu yakinnye igikombe cy’Isi.

Ni intabwe ikomeye kuko hari abandi bataciye aho twaciye, ariko bataragera aho turi. Gusa na none ntitwakwikomanga ku gatuza ko twageze yo, buriya ibihugu byateye imbere muri football bagira structure ngenderwaho, ariko umupira wacu navuga ko ukinwa gusa n’abakinnyi bifitiye impano karemano ariko zitagira gikurikiranwa. Tugize structure, ibikorwa remezo n’abadufasha mu ntego za structure bazi umupira koko ntakuntu tutagera kure.

UMUNYAMAKURU: Bivuze ko kugeza uyu munsi nta structure football yacu igendera ho?

RWAMAHUNGU: Ntayo dufite.  Mu byukuri ntayo mbona kuko ihari twakumva amazina mashyashya (impano) y’abakinnyi b’ababanyarwanda muri championa, twakumva ibikombe amakipe yacu yakuye hanze, yemwe n’abafatanyabikorwa cyangwa se abatera nkunga bakwisukiranya.

UMUNYAMAKURU: Ese Urwego rwa Championat yacu ruhagaze he? Rwaba ruhuriye he n’ amakipe asohokera igihugu ndetse na club ntarenge umutaru?

RWAMAHUNGU: Iyo urugereranyije n’izindi usanga turi inyuma kubera uburyo bwinshi butandukanye, harimo na structure navuze harugu ugasanga ikipe ifite uburyo niyo igira umukinnyi mwiza, abaterankunga bajya ahantu hari ibintu byubatse neza, ibyo byose rero nibyo bituma umusaruro uba muke.

Amavubi yo muri CHAN yakoze team work barakoze batanze ibyo bafite kandi bagera kure ni urwego rwiza, ariko turabura biriya navuze hejuru ubundi tukajya dutwara ibikombe bya Africa kuko ikigaragara turashoboye.

UMUNYAMAKURU: Ni byiza ko wibera mu bana kandi tunabashimira umusaruro mwagaragaje mu myaka yashize kuko mwazamuye impano nyinshi ukiri mu buyobozi bwa SEC, ese ntiwaba uri mubadindiza iterambere rya football nyuma yo guhagarika Academy ikomeye nka SEC? Ubundi SEC irihe?

RWAMAHUNGU: Nibyiza kuba umbajije icyo kibazo, SEC yari icyitegererezo cyiza cy’ejo heza hazaza ha football yo mu Rwanda, kandi n’ikimenyimenyi generation yasohoye hanze zose ubu nizo zirimo gukina uyu munsi mu ma clubs dufite ndetse no mu mavubi, hari n’abandi bagiye bajya hanze mu igeragezwa muri icyo gihe kugeza n’ubu dufiteyo Nirisarike Salomon wagumyeyo ukina nk’uwabigize umwuga.

Hanyuma ni cyo nahereyeho nk’ubwira ko tutaragira Structure ihamye neza ndetse n’ubushobozi

n’abaterankunga.

Munyandamutsa Augustin ntacyo atari yakoze nk’umuntu wikoreraga ntibyari byoroshye kuri we gufata amafranga ye akazamura impano kuri ruriya rwego, nkeka harabuze amaboko afatanya nawe ubu tuba tugeze kure.

UMUNYAMAKURU:  Dusoza ni iki wabwira abanyamupira?

RWAMAHUNGU: Icyo nasoza mbwira abafite umupira mu nshingano ni uko bakubaka structure y’umupira ndetse bakabiha ababishoboye kubikora.

Abakinnyi bo ni ugukora cyane batarindiriye ko bababwiriza kandi bakagira discipline bakiyitaho bakaruhuka bagakurikirana abakinnyi bari ku rwego ruri hejuru uko bitwara bakamenya icyatumye bagera kure.

Abafana bo birumvikana nibo batuma umupira uryoha ukanatera imbere, icyo nabasaba ni uko nabo bamenya ko muri sport habaho fair play nyuma ya match, inkunga yabo irakenewe na moral mu kuzamura football y’u Rwanda

UMUNYAMAKURU: Murakoze.

RWAMAHUNGU: Namwe murakoze

Rwamahungu Richard

Bikurugu Jackson Lee