October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CAR: Abasirikare ba Leta barenga 800 bamaze kuburirwa irengero aho bikekwako bihuje n’inyeshyamba za CPC

YASUWE 41 

Igisirikare cya Centrafrique cyatangaje ko kimaze gukura ku rutonde  abasirikare barenga 800 harimo n’abatorotse bakajya kwihuza n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi ziyobowe na François Bozizé.

Amakuru avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye Guverinoma ya Centrafrique ikura aba basirikare ku rutonde rw’abasirikare bayo ari uko bamwe baketsweho kwigomeka no gukangurira abandi kwihuza n’inyeshyamba  mu gihe umubare munini waburiwe irengero bikekwako basanze inyeshyamba za La Coalition des patriotes pour le changement (CPC) mu birindiro byazo.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba basirikare 800  batangiye kuburirwa irengero no kwitwara nabi  mu mezi abiri ashize , kuva François Bozizé  wahoze ayobora iki gihugu yakwangirwa kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu mu matora yo kuwa 27 Ukuboza 2020.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Faustin Touadera yasabye Minisitiri w’ingabo Marie-Noëlle Koyara gukora isuzuma mu ngabo z’igihugu hagamijwe gushaka umubare nyawo w’abataye igisirikare baba bafite uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu no kwigomeka.

Mu gukora igisa na Raporo, Minisiteri y’ingabo yakoze urutonde ruriho abasirikare bakuru n’abato bagera kuri 800 baburiwe irengero. Hafi ya bose bigakekwa ko bamaze kwihuza n’inyeshyamba zikomeje kuzenguruka umurwa mukuru Bangui.

Si ubwa mbere muri iki gihugu hasezererwa abasirikare batagaragara kuko no mu mwaka 2001 ubwo ingabo zageragezaga guhirika ku butegetsi uwari perezida w’iki gihugu Ange Félix Patassé ntibigerweho, uwitwa Yakoma wayoboraga ingabo z’iki gihugu yambuwe impeta ze zose anasezererwa ku mugaragaro mu gisirikare cya Repubulika ya Centrafrique nk’uko RwandaTribune yabyanditse.