October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Inzu zubakiwe Abagenerwabikorwa ba FARG zigiye kubagwaho zitamaze kabiri

YASUWE 92 

Inzu zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira ho mu mudugudu wa Gatebe II, abazitujwemo bavuga ko zigiye kubagwaho zitamaze kabiri. Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko iki kibazo bukizi ndetse bugiye kugikemura mu minsi mike.

Iki kibazo aba bagenerwabikorwa ba FARG bakivuzeho kenshi kiburirwa igisubizo, dore ko nkuko babitangarije rwandanews24 izi nzu kuva bazihabwa uko imvura iguye, ziva ukagira ngo wugamye hanze ariko iki kibazo kikaba kitarabonerwa igisubizo.

Basesayose Oreste yagize ati “Ndashimira Igihugu cyantuje ntaragiraga aho kuba, ariko inzu ndimo ninko hanze kuko irava cyane, ibyumba byose no muri Sallon harava, ndetse hatangiye kuva tugituzwa aha kuko uwo munsi imvura yaraguye ukagira ngo ni hanze, ndetse nabibwiraga ubuyozi bw’akagari nabwo bugatanga raporo.”

Iyo imvura iguye mu ijoro twese n’abana turabyuka tugashaka inguni duhagararamo itava tukugama, ubwo iyo iguye twasinziriye dukanguka imyenda yanyagiwe, twebwe turifuza ko akarere kadufasha kagasanura ahava hose, nimba ari n’ahakeneye amabati mashya agashyirwaho.

Umuhire Therese, ukuriye aba bagenerwabikorwa ba FARG batujwe muri uyu mudugudu yagize ati “Nk’abatujwe muri uyu mudugudu dufite ikibazo cy’ingutu cyo kuvirwa, imvura iyo iguye ugira ngo ni hanze, noneho na buryo ki amazi yashyizwe mu nzu ntibusobanutse kuko umuntu iyo yogeje ibintu muri ravabo, cyangwa agafungura amazi, amazi n’umwanda wose bisohokera mu nzu zo hasi kuber ko wagira ngo amatiyo yarapfumutse.”

Kuva twatuzwa muri izi nzu twaratabaje cyane ndetse inzego zirimo akarere twazigejejeho ibibazo byacu birimo kuvirwa cyane kugeza ubwo amazi ava mu nzu zo hejuru agahingukira mu misingi z’inzu, bituma tugira amacyenga ko inzu zatugwaho tutabaye maso, turifuza ko amazu yasanurwa kuko burigihe uko imvura iguye twese turabyuka ngo tutanyagirwa.

Ikibazo kindi dufite n’icy’amazi ahenze cyane kuko twahawe ubwiherero bwo mu nzu ariko nta mazi yo mu bigega dufite kuburyo kuyishyura biduhendesha cyane, ndetse murumva ko no kubungabunga isuku yazo bigoye.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’karere ka Rubavu yemereye rwandanews24 ko ibi bibazo babizi ndetse ko imirimo yo kubikosora yahise itangira.

Habyarimana Gilbert yagize ati “Mu byukuri ikibazo cyo muri uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira turakizi, ndetse nyuma yuko kimenyekanye amazu yose ava yarabaruwe, tuvugana na Rwiyemezamirimo wari yarazubatse dusanga yarakuwe ku rutonde rw’abemerewe kugira indi mirimo bakora. Kuri ubungubu akarere kabanje gucyemura ikibazo cy’mazu ava kugira ngo hakurikiranwe rwiyemezamirimo wakoze iyo mirimo, ndetse ahari ibibazo hose harimo gusanwa kugira ngo abatujwe badakomeza kuvirwa.”

Ku itariki 08 Gashyantare 2021, abatujwe muri uyu mudugudu bazaba bujuje imyaka ibiri bawutujwemo, ukaba utuwemo n’imiryango 24 y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, ku ikubitiro ugiye gutuzwamo indi miryango 120 yari isanzwe ituye mu manegeka mu murenge wa Nyamyumba.

Uyu mudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Watujwemo imiryango 24

Iyo ufunguye amazi mu nzu zo hejuru asohokera mu nzu zo hasi, anyuze mu matafari

Inzu zigeretse mu misingi yazo zatangiye kujya zisohokamo amazi kubera amazi ava mu nzu zo hejuru atanyura mu matiyo yabugenewe
Aya mazu yose iyo urebye idari ryaraboze kubera kuva