October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burera : Amayobera ku murambo w’umugabo wasanzwe mu musarane w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga

YASUWE 32 

Mu musarane w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga giherereye mu Murenge wa Gahunga mu karere ka Burera hasanzwemo umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, ubwo bari bagiye kuvidura imisarane y’iki kigo, ariko ntihamenyekanye imyirondoro ye ndetse n’uko umurambo we waba warahageze.

Amakuru y’uko muri iki kigo nderabuzima kirimo umurambo yamenyekanye kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Mutarama 2021, nibwo abakozi ba rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kuvidura imisarane y’iki kigo beguye beto (igisima)  zitwikiriye ibinogo (fose)  byazo ngo babone uko bavidura, bahita babona umurambo w’umuntu ureremba hejuru nk’uko bamwe mu bakozi b’iki kigo nderabuzima babibwiye rwandanews24.

Mu gushaka kumenya ukuri n’amakuru y’impamo kuri iki kibazo, rwandanews24 yaganiriye n’Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gahunga Madame Martine Nasabyimana, yemeza iby’aya makuru ko ari impamo.

Madame Martine Nasabyimana yagize ati : « Nibyo muri fose y’imisarane yacu hasanzwemo umurambo w’umuntu (Umugabo) ubwo bari bagiye kuvudura. Ntabwo kuvidura byari bigiye gukorwa kuko hamenyekanye amakuru y’uko haba harimo umuntu, ahubwo ni gahunda twari dusanganywe kuko nk’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima nasinye ibaruwa yemeza kandi yemerera uzavidura imisarane taliki ya 6 Mutarama 2021. »

Akomeza agira ati : « Ntihabashije guhita haboneka imyirondoro ye kuko nta byangombwa yasanganywe, ahubwo yasanganywe amafaranga ibihumbo 4000frws, akaba yari yambaye ipantaro n’umupira. »

Umunyamakuru wa rwandanews24 amubajije niba nta makuru y’umuntu waba warabuze bari barigeze bumva, yavuze ntayo kuko nta muntu iri vuriro riherutse kuhagwa.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga baganiriye na rwandanews24, ariko kubera impamvu z’umutekano wabo bahinduriwe imyirondoro. Umugabo wiswe Kamanzi muri iyi nkuru yagize ati: “Mu minsi ishize ku kigo nderabuzima cya Rugarama cyo mu Murenge wa Rugarama nawo wo mu karere ka Burera, hashyizwe abantu bari barimo gukurikiranwa n’abaganga byavugwaga ko  bari bagaragaweho n’icyorezo cya covid19.”

“Hari umusore abaturage baho bavuga ko yari ikirara, ngo yagiye ku kigo nderabuzima cya Rugarama aca senyenge abantu bose bari bashyizwe mu kato baratoroka barataha. Uwo musore ngo yarashakishijwe arafatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Kinigi mu karere ka Musanze, abantu bakaba bavuga ko uwo musore ariwe ushobora kuba yaratawemo kuko ngo bivugwa ko yapfiriyeyo umurambo we ukazanwa ariko ntugaragare ngo ushyingurwe.”

Amakuru yandi rwandanews24 yamenye ni uko hari umugabo wo mu murenge wa Gahunga wabuze kuva taliki ya 27 Mutarama 2021 nk’uko abaturage babivuga, ariko umugore we ntabwo yigeze avuga ko yabuze umugabo kuko ngo yinjiwe n’undi mugabo. Bamwe mu baturage bazi uwo muryango bavuga ko bitewe n’amakimbirane bari bafitanye bakeka ko uwo mugabo w’umwinjira ari waba yihishe inyuma y’ibura ry’uwo mugabo afatanyije n’umugorewe.

Kugirango aya makuru amenyekane ni uko umuvandimwe w’uwo mugabo bivugwa ko yabuze, yagiye ku kigo nderabuzima cya Gahunga asaba ko yakwerekwa uwo murambo ngo bamenye niba ari uwabo bamushyingure.

Ikigo Nderabuzima cya Gahunga ntikizitiye n’ubwo gifite abazamu baharara, ariko abantu ni urujya n’uruza kuburyo bitagora uwashaka kukinjiramo ashaka gukora ubugizi bwa nabi, akaba ari nabyo abaturage bashingiraho basaba ubuyobozi ko bwazitira iri vuriro kuko gucunga umutekano waho ni ikibazo gikomeye.

Bimwe mu byibanze byahereweho na RIB mu gutangira iperereza, ni ukugaragaza abakozi bose ni ukuvuga guhera ku baganga kugera ku bakora isuku, kugaragaza urutonde rw’abarwayi bivurije kuri iki kigo nderabuzima mu byumweru 2 bishize n’imyirondoro yabo irimo na telefone ngendanwa zabo ngo hamenyekane niba ntawitabye Imana akaba yaratawe muri kiriya kinogo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje.