October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Batewe agahinda n’Urupfu rw’umubyeyi bikekwa ko bamutwitse nyuma yo kwicwa

YASUWE 36 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, akagari ka Rwaza, mu mudugudu wa Mushoko batewe agahinda n’urupfu rw’amayobera rw’umugore wari mu kigero cy’imyaka 43 wasanzwe mu nzu yahiriyemo agapfa. Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko bishoboka ko yaba yishwe mu usibanganya ibimenyetso bakamutwikira mu nzu.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu masaha y’igitondo, ahagana saa kumi nimwe n’igice za mu gitondo, ubwo abaturanyi buyu mugore witwaga Mushimiyimana Grace babyutse bagiye hanze, bakabona mu cyumba yararagamo harimo gusohokamo umwotsi mwinshi cyane niko gutabaza umukuru w’umudugudu.

Uwase Djamila umubyeyi utuye muri uyu mudugudu yatangarije rwandanews24 ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mubyeyi, agakomeza asaba inzego zisinzwe iperereza kurikorana ubushisozi uwabikoze wese akabiryozwa.

Uwase yagize ati “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Tantine, yari umubyeyi ugwa neza cyane kuko nta muntu bagiranaga amakimbirane, kuko ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yaira ku buriri aryamye aakongoka ntanatabaze, dore ko uburiri yari aryamyeo aribwo basanze yairiyeho. Turasaba RIB ukorana iperereza ubushisozi uwabikoze wese akabiryozwa.”

Mukarukundo Devothe, bivuwa ko yari asanzwe afitanye isano na nyakwigendera yagize ati “Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera twebwe twayamenye nka saa kumi n’ebyiri z’igitondo, tageze dusanga yahiye arakonoka, usa abaturanyi batubwiye ko batabaje babonye umwotsi mwinshi usohoka mu nzu yiwe mu cyumba yararagamo baatabaza.”

Icyadushyize mu rujijo ko yaba yishwe agatwika nyuma nuko basanzwe inzui zifungiye imbere kugeza kurw’icyumba araramo, ariko kubera ko inzu yiwe nta dari ryabaamo twebwe turacyeka ko haba hari uwamwishe akamutwika ubundi akanyura mu idari, agasohokera inyuma kuko hari hafungishije ingufuri ndetse n’imfunguzo zayo ntawigeze azibonaho, kuko nubwo ibintu byose byari mu cyumba yararagamo twasanze byahiye bigakongoka nawe akahasiga ubuzima ntakindi cyangiritse mu nzu.

Ndayambaje Samuel, umukuru w’umudugudu wa Mushoko yatangarije rwandanews24 ko bahageze bakibatabaza, nabo bakihutira guca insinga z’amashanyarazi ngo zidatera impanuka, bagaca urugi rwo kuri salon kuko rwari rufungiye imbere bakaruca bagasanga yahiye arakongoka.

Ndayambaje ati “Ubwo twatabazwaga n’umuturanyi wiwe, twagerageje guca urugi ngo tumutabare, twinjiye mu nzu dusanga yamaze kwitaba Imana, ndetse twanabanje guca insinga z’amashanyarazi ngo wenda nizo ntandaro dusanga ntaho bihuriye.”

Mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri nibwo Komanda wa Polisi nawe yari atugezeho n’ubuyobozi budukuriye nabwo bwahageze buje mu iperereza ariko natwe turacyeka ko yaba yishwe mu gusibanganya ibimenyetso bakamutwika, ariko ibyo bizagaragazwa na RIB nk’urwego rubishinzwe kuko natwe byatubereye amayobera, kuko twagezemo dusanga yahiriye mu cyumba ku mufariso yararagaho ndetse n’ibikoresho byose byarinbiri mu cyumba yararagamo ariko nta handi hahiye muri iyi nzu.

Muhimiyimana Grace witabye Imana yakomokaga mu karere ka Ngororero, ndetse amakuru agera kuri rwandanews24 nuko mu ijoro ryahise ari naryo yapfuyemo, inkeragutabara zari ku irondo zakoreye muri uyu mudugudu zahanyuze zibona acanye amatara yose yo mu nzu, ziramuhamagara zimubaza impamvu acanye amatara yo mu nzu, avuga ko kubera ubujura bukabije yafashe umwanzuro wo kujya arara ayacanye.

Umurambo wa nyakwigendera wari wahiye agakongoka mbere yuko ushyingurwa RIB yaje gukora iperereza no kwegeranya ibimenyetso, ngo hamenyekane ukuri k’urupfu rwe.

Inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bazindukiye aho Nyakwigendera yari atuye

Inzu nyakwigendera yari asanzwe atuyemo, yayibagamo wenyine
Inzu uyirebeye inyuma ntakintu na kimwe wabona ko cyayibayeo, icyateye benshi urujijo