October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burera: Umuturage yasanganywe litiro zisaga 2100 z’inzoga zitemewe ahita atabwamuri yombi

YASUWE 24 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe uwitwa Nsengiyumva Jean de la Paix afite litiro  ibihumbi 2,130 z’inzoga zitemewe  zizwi ku izina ry’ibikwangari. Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Karangara .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko gufatwa kwa Nsengiyumva byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abapolisi bagiye iwe mu rugo basanga afite ikimeze nk ‘uruganda rukora inzoga zitemewe.

Ati” Abaturage  baduhamagaye batubwira ko mu rugo rwa Nsengiyumva hakorerwa  inzoga zitemewe niko kujyayo dusanga icyumba kimwe cy’inzu ye yagihinduye urwengero rw’inzoga z’inkorano zizwi nk’ibikwangari,zimwe yazicururizaga iwe mu rugo izindi akaziranguza mu bandi bacuruzi mu mirenge baturanye. ”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko mu gukora izo nzoga Nsengiyumva yitwikiraga ijoro aho yifashishaga ibintu bitandukanye harimo umusemburo witwa lurive ikoreshwa mu gukora amandazi n’ibindi bintu bitandukanye kandi bidafite isuku. Ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

CIP Rugigana yagize ati “Urebye ibintu akoramo izo nzoga ndetse n’ahantu azikorera nta suku bifite, bishobora gutera uburwayi abantu bazinywa,byongeye kandi iyo abantu bamaze gusinda iriya nzoga usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yibukije abantu ko amategeko ahana umuntu wese ukora inzoga zitemewe. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi mu gukomeza kurwanya ibyaha n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.

Inzoga za Nsengiyumva zimaze gufatwa zahise zimenwa, Nsengiyumva ashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingunguru n’ibodomoro byari byuzuyemo inzoga za Nsengiyumva Jean de la Paix