October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Gitifu w’umurenge arashinja umuturage kwiyiba Inka yahawe muri Girinka

YASUWE 36 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, arashinja umuturage kugira uruhare n’ubufatanyacyaha mu nka ziwe avuga ko zibwe yari yarahawe muri gahunda ya Girinka. Ni mugihe uyu muturage we avuga ko inka ziwe zibwe ndetse ubuyobozi bukamusezeranya kuzamushumbusha amaso agahera mu kirere.

Kabasi Samuel, ni umuturage utuye mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Murara, uherereye mu murenge wa Rugerero yabwiye rwandanews24 ko amaze imyaka 2 asezernyijwe n’ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano kuzashumbushwa aiko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kabasi yagize ati “Uyu mudugudu w’Icyitegererezo twawutujwemo nyuma y’imyaka myinshi tutagira aho kuba, nari narahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko twageze muri uyu mudugudu bayibana niyayo, ubuyobozi butandukanye bwarahageze bukurikirana iki kibazo cyanjye, ndetse bunsezeranya kuzanshumbusha ariko narategereje ndaheba.”

Mbese inka yamfashaga kubona amata yo guha abana ndetse akenshi ni nayo nakuragamo amafaranga nkabasha kwishyurira abana amashuri ariko kuri ubungubu no kurya biragoye, nkabona ifumbire yo kubasha gushyira mu karima k’igikoni nkabasha kubona imboga zo kurwanya imirire mibi.

Nkurunziza Faustin ku murongo wa terefone yemereye rwandanews24 ko iki kibazo cy’uyu muturage ubuyobozi bukizi, ariko ko impamvu batamuhaye inka ari uko basanze yaragize uruhare mu kwiyibisha inka yari asanzwe atuye.

Nkurunziza yagize ati “Inka zuwo musaza zahamaze igihe gito, twaje kumenya amakuru ko inka ziwe zibwe, ariko uburyo zibwemo byagaragaye ko nawe yari abifitemo uruhare, ndetse ibibazo nk’ibyo tugenda duhura nabyo by’abantu usanga izi nka badafitite ubushobozi bwo kuziragirira barangiza bakazigurisha bamara kuziheza bagatabaza ubuyobozi ngo bibwe kugira ngo batazakurikiranwa bakabazwa impamvu, ndetse ntabwo baba baranitura cyangwa ngo bazimye igicaniro, ndetse n’abaturage bagenzi be bakomeje kubimushhinja.”

Nkurunziza twifuje kumubaza byinshi kuri iki kibazo ntibyadukundira kuko yahise akupa terefone, twakongera kumuhamagara ntiyitabe terefone ye ngendanwa.

Izi nka zibwe Kabasi Samuel yayihawe ari imwe binyuze muri Gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, nyuma irabyara baziba zose uko zakabaye.

Akarere ka Rubavu kakunze kuvuwamo ubujura bw’inka, kuko muri Mutarama 2019 habarurwagga inka 73 zari zimaze kwibwa mu mezi atatu yari atambutse zimwe zikajya kubairwa mu iuu cy’abaturanyi cya RD Congo.

Kabasi Samuel avuga ko ubuyobozi buhora bumutega iminsi ngo buzamushumbusha, Ejo ikaba Ejo amaso ahera mu kirere
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira utuwemo n’imiryango 24 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994