October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

FDLR yongeye gukozanyaho na FARDC

YASUWE 26 

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, mu gace ka Nyamilima muri groupement de Binza, Ingabo za Leta, FARDC, zakozanyijeho n’iz’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze igihe uyogoza ibintu mu Burasirazuba bwa RDC.

Sosiyete Sivile zo muri iki gihugu zatangaje ko mu gace ka Nyamilima aho iyi mirwano yabereye, hari umuntu umwe wakomeretse. Ni umwana w’imyaka 12 witwa Kabugho Julienne bivugwa ko yarashwe mu rubavu. Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamilima nyuma aza koherezwa mu bya Rutshuru.

Hashize igihe humvikana imirwano y’umutwe witwaje intwaro wa FDLR muri ako gace, aho akenshi unyuzamo ukarasa ku baturage, ukabambura ibyabo gusa ingabo z’igihugu kuva mu myaka ibiri ishize zakajije umurego mu kuburizamo ibi bitero bya hato na hato.

Haba ku ruhande rwa FARDC na FDLR, ntabwo baratangaza niba hari abakomerekeye muri iyi mirwano cyangwa abahasize ubuzima, uretse uriya mwana w’umusivile byatangajwe ko yakomeretse.