October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Centrafrique: Ingabo za leta zaguye gitumo inyeshyamba zigerageza kugota Bangui zicamo 44

YASUWE 34 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Mutarama 2021, guverinoma ya Centrafrika yatangaje  ko inyeshyamba zigera kuri 44 zo muri Repubulika ya Centrafrique zagerageje kugota umurwa mukuru Bangui no guhirika ubutegetsi zishwe n’ingabo za leta.

Nyuma y’italiki ya 4 Mutarama 2021 nibwo hatangajwe ko Touadera yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ihuriro ry’inyeshyamba zavuze ko bazafata umurwa mukuru, kuko bari  bafashe kandi imijyi yo mu tundi turere tw’igihugu mbere y’amatora.

Intumwa y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko CAR “iri mu kaga gakomeye.”

Umuvugizi wa Leta yatangaje ko ingabo za Leta ku bufasha bw’Ingabo z’Abarusiya zigaruriye agace ka Boda kari kafashwe n’inyeshyamba.

Ku wa mbere, Perezida Touadéra yagize ati: “Abakoze … muri ibyo byaha bitazibagirana byibasiye abaturage ba CAR bazaboneka, batabwe muri yombi kandi bashyikirizwe  inkiko zibifitiye ububasha.”

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana Unicef ​​cyatangaje ko byibuze abaturage 100.000 bavanywe mu byabo kuva mu Ukuboza 2020 kubera imirwano nk’uko AfrcaNews yabyanditse.

Izi mvururu zikomeje gufata indi intera, intandaro yazo ni uko izi nyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wahoze ayobora icyo gihugu zitemera ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse aho Perezida Faustin-Archange Touadéra yatsinze.

 

Inyeshyamba zaguwe gitumo n’ingabo za leta zigerageza kugota umurwa mukuru Bangui