October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Umugabo w’imyaka 31 yimanitse mu cyumba araramo ahita apfa

YASUWE 34 

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki 24/01/2021, mibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo w’imyaka 31 wiyahuye yimanitse mu cyumba yararagamo agahita apfa. Ubuyobozi buvuga ko impamvu y’uku kwiyahura zitaramenyekana.

Muri iki gitondo ahagana saa kumi n’imwe n’igice, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Habimana Jean Claude bakundaga kwita Said wapfuye yiyahuye akoresheje umugozi, wari utuye mu mudugudu wa Ngugo, akagari ka Byahi ho mu murenge wa Rubavu.

Bienvenu Rwema Gitifu w’akagari ka Byahi yatangarije rwandanews24 ko aya makuru bayamenye mu rukerera, akomeza avuga ko nabo bategereje ibizava mu iperereza RIB irimo gukora.

Rwema yagize ati “Uwitwa habimana jean claude bajya bita Said w’imyaka 31 yari mwene Nkundabanyanga Alphonse na Nyirabaziyaka Elisabeth , yiyahuye Arapfa, yimanikiye mu cyumba araramo akoresheje Umugozi.”

Nyakwigendera yabanaga na nyina mu nzu, akaba yari afite abana batatu, babiri muribo babanaga nawe muri uru rugo, umwe mukuru  yabanaga   nanyina, aho nyakwigendera yari amaze imyaka 4 yaratandukanye n’umugore we, Inzego z’Umutekano zahabyukiye ngo zikore iperereza kuri iki kibazo, natwe dutegereje ibisubizo bya RIB.

Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango usigaye.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Gisenyi, ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

Inzego z’umutekano, ndetse na RIB zagiye gukora iperereza kucyaba cyateye nyakwigendera kwiyahura